Kuri uyu wa Mbere ni bwo Minsiteri ya Siporo yatangaje ko imikino yose ubu yemerewe gusubukurwa, ariko hagakurikizwa amabwiriza arimo no gupima abakinnyi bo mu mikino bakina bakoranaho, iyo ikaba irimo n’umupira w’amaguru.
Ikipe ya APR FC iri no kwitegura amarushanwa nyafurika aho izahagararirau Rwanda muri CAF Champions League, yamaze gupimisha abakinnyi bayo bose ndetse n’abakozi, mu gihe bitegura gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.
Iki gikorwa cyo gupima aba bakinnyi kikaba cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) kuva saa tatu za mu gitondo, kikaba kitabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza bane n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Amafoto y’uko byari byifashe

Andrew Buteera apimwa

Manzi Thierry, Kapiteni wa APR FC

Tuyisenge Jacques uheruka gusinyira APR FC na we yapimwe

Manishimwe Djabel apimwa

Myugariro Rwabuhihi Aime Placide utarabonye umwanya uhagije wo gukina umwaka ushize, yapimwe yitegura umwaka mushya w’imikino

Umutoza Mohammed Adil Erradi yitegura gupimwa

Umutoza Umutoza mushya wa APR FC wungirije Pablo Morchón na we yapimwe

Omborenga Fitina ubwo yapimwaga
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Muraho bayoboz akarusho ekipe ya yacu dukunda yabimburiye andi makipe kwipimisha covd nikimenyetso cyiza yerekanye kuk yifitiye ikizere rero nigikombe ni cyaya mukomeze kugira ibihe byiza kwirinda covid 19 murakoze Imana yamahoro ibane namwe
APR ifite gahunda kbsa ariko yitege ibitego byinshi bya Babouwa Samuson.kuko nta rutahizamu ukora ikinyuranyo ifite.Gasogi United nayo ntizaba yoroshye.