Abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda bazaba bamaze kugera mu Mavubi wa kane
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Sredojevic Mucho, aratangaza ko abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda yahamagaye bazagera mu Rwanda bitarenze tariki 21/03/2013, kugira ngo akomeze kwitegura neza gukina na Mali ku cyumweru tariki 24/03/2012.
Tariki 17/03/2013, ubwo yari arangije imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi 14 bakina mu Rwanda gusa, Micho yatubwiye ko n’abandi bakina hanze batangira kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere, ku buryo bizageza ku wa gatatu hafi ya bose bamaze kuza, keretse Salomon Nirisarike uzaza ku wa kane kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
“Abakinnyi banjye bose nahamagaye nizeye ko bazazira igihe twavuganye kuko tuganira kenshi. Baratangira kuza kuri uyu wa mbere cyane cyane nk’abakina muri Afurika nka Haruna Niyonzima, Mbuyu Twite bakina muri Tanzania na Olivier Karekezi ukina muri Tuniziya, ariko n’abakina i Burayi bazaza ku wa kabiri no ku wa gatatu, uretse Salomon Nirisarike uzagera i Kigali ku wa kane kubera ko yagize ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira agomba kubanza gukemura”.
Umutoza Micho avuga ko yizeye ko abakinnyi bose bakina hanze yahamagaye bazitabira umukino wa Mali nubwo mu mikino ibiri iheruka, benshi banze kwitabira ubutumire, bagatanga impamvu zitavuzweho rumwe, ariko bikaza kumenyekana ko binubiraga amafaranga make y’ahahimbazamusyi bahabwa iyo baje gukinira Amavubi.

Micho yagize ati “Abakinnyi bose nahamagaye nta kibazo bazaza, cyane ko na mbere yo kubahamagara nafashe umwanya wanjye njya kubasura ndeba uko bahagaze turanaganira kuri buri kibazo cyose, nabo bemera ko bazaza nta kibazo. Twabwizanyije ukuri kose, tubereka icyo tubashakaho nabo bagaragaza ibyifuzo byabo, kandi bizubahirizwa bijyanye n’ubushobozi buhari”.
Kugeza ubu abayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bavuga ko bamaze kuvugurura imitangirwe y’agahimbazamusyi kazajya gahabwa abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, Amadolari 1000 bahabwaga akongerwa, gusa umubare w’amafaranga bazajya bahabwa nturashyirwa ahagaragara.
Mu bakinnyi 24 umutoza Micho yahamagaye harimo abakinnyi 10 bakina hanze y’u Rwanda. Harimo Olivier Karekezi (CA Bizertin), Elias Uzamukunda (As Cannes), Jessy Reindolf (UN Namur), Daddy Birori ( As Vita Club), Haruna Niyonzima (Young Africans), Gasana Eric ‘Mbuyu Twite’ (Young Africans), Steven Godfroid (Union Saint Giloise), Edwin Owun ( AEL Limassol), Nirisarike Salomon (Royal Antwerp), na Kalisa Mao (TP Mazembe).
Umukino w’u Rwanda na Mali ugamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, uzaba tariki 24/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice.
Uwo mukino uzabanzirizwa n’uwa gicuti wo kwitegura, uzahuza Amavubi na Libya ku wa gatatu tariki 20/03/2013, Libya nayo ikazaba yitegura kujya gukina na Congo Kinshasa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|