Biteganyijwe ko igice cya mbere cyakinwa n’ikipe izabanza ku mukino n’Algeria naho abandi bagasimbura bishakamo abazasimbura barindwi n’abazakina indi mikino isigaye.
Nyuma y’imyitozo yo kuwa mbere tariki 28/05/2012, abakinnyi b’Amavubi baganiriye ku mukino wabahuje na Tuniziya, uko wagenze ndetse n’amakosa bagomba gukosora.
Ibi biganiro hagati y’abakinnyi byibanze cyane ku bakina inyuma, uburyo bwo gufashanya mu kibuga bityo hagafatwa ingamba z’uko bakitwara ku mukino wa Tchad.
Kapiteni w’Amavubi, Karekezi Olivier, arasaba Abanyarwanda kudacika intege kuko mu mukino batsinzwe na Tuniziya, umutoza yahaga amahirwe n’abakinnyi batakinnye ku mukino wa Libya. Ati “niyo mpamvu turi muri iyi mikino ya gicuti ni uguha umwanya n’abakinnyi b’abana ari nako dushaka abazabanza mu kibuga dukina na Algeria”.

Imyitozo iri kwibanda cyane ku bakina inyuma babasaba guhuza umukino ndetse banashaka ikipe izabanzamo ku mukino na Algeria.
Umutoza wungirije, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko nibura abakinnyi umunani bamaze kuboneka bagize amahirwe ntibagire imvune. Ati “isura iri kugenda ihinduka bitewe n’imyitozo ndetse imikino twakinnye ntitwitware neza.”
Ntagwabira kandi avuga ko abona bakwiye guhindura isura y’umupira bakava mu rwego rw’akarere.
Nubwo umukino we wa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu yatsinzwe ibitego bitanu na Tuniziya, umuzamu Kwizera Olivier usanzwe afatira Isonga FC avuga ko uyu mukino wamusigiye byinshi kandi yumva uzamufasha gutera imbere.
Ati “kuba barantsinze ibitego bitanu si uko ntacyo nzi ahubwo twakinaga n’abaturusha kugira ngo tugire ibyo twigiraho”.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|