
Nyuma y’icyumweru abakinnyi bahamagawe mu Mavubi bari mu myitozo y’ikipe y’iguhugu, Umutoza Antoine Hey yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 19 baguma mu mwiherero, nyuma hazakazasezererwa undi mukinnyi umwe hagasigara 18 bagomba kuzerekeza muri Centrafurika kuri uyu wa Kane

Abakinnyi batandatu basezerewe ku ikubitiro ni Rucogoza Aimable (Bugesera Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Mugisha Gilbert (Pepiniere Fc), Mico Justin (AS Kigali), Niyonzima Ally (Mukura VS) na Kalisa Rashid (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia)


Abakinnyi bagomba gusigara mu mwiherero:
Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera Fc) and Nzarora Marcel (Police Fc)
Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)


Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
umutoza antoine hye arashoboye nakomerezaho
Abakinyinumvakubwanjyeabashobora kubanza mukinuga:1ndayishimiye Eric;2manzi thirty;3imanishimwe Emmanuel;4nsabimana aimable;5nisalike salomo;6 ombolenga;7iranzi ;8harunaniyonzima;9twisengejack;10 sugira;11 savio
kowibagiwe danny usengimana