
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15/01/2020 ni bwo isoko rya’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda ryafunguwe rikazafunga tariki 30/01/2020 nk’uko biteganywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, aho buri gihugu kiba gifite amatariki cyemerewe kwinjiza abakinnyi bavuye hanze.
Mu bakinnyi bitezwe mu mpera z’iki cyumweru igihe baba bamaze kubona ibyangombwa, harimo nka Kayumba Soter na Drissa Dagnogo ba Rayon Sports, Kwizera Olivier wa Gasogi United, Sina Jerome wa Bugesera n’abandi.
Urutonde rw’abakinnyi bashya bashobora kugaragaragara mu mpera z’iki cyumweru
Rayon Sports : Kayumba Soter, Drissa Dagnogo, Ally Niyonzima


Gasogi United: Kwizera Olivier, Ndikumana Tresor



Mukura Vs: Roby Norales
AS Kigali: Abdallah Sidi Mike, Alex Ortomal


Bugesera: Sina Jerome, Tanyi Ziada Douglas
Kiyovu Sports: Habamahoro Vincent , Mbazo’o Nkoto Karim na Alex Cikaka


Musanze FC: Okechukwu Stephen Oke ,Ernest Adeola Abiodum , Zozore Alex Junior
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
amakuru yumukinnyi witwa kasirye devis ubu akinahe? ese haramakuru yuko yaga ruka muri rayon .