Abakinnyi bane b’ikipe y’u Rwanda U20 barifuzwa n’amakipe yo muri Gabon

Abakinnyi bane b’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 barashakwa cyane n’amakipe yo mu gihugu cya Gabon yifuza kubagura, nyuma y’aho bigaragaje mu mukino u Rwanda rwakinnye na Gabon i Libreville ku wa gatandtau ushize, rugatsindwa igitego 1-0.

Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe ariko yakinnye neza, ndetse bamwe mu bakinnyi bitabiriye uwo mukino barigaragaza kurusha abandi binatuma amakipe yo muri Gabon atangira kubarambagiza.

Kwizera Olivier, umunyezamu usanzwe afatira ikipe ya APR FC, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane, akaba ashakwa n’ikipe yitwa Missile FC, ikipe ya gisirikari ikomeye muri Gabon.

Kwizera Olivier ku myaka 20 arimo kwitwara neza akaba ashakwa n'amakipe yo muri Gabon.
Kwizera Olivier ku myaka 20 arimo kwitwara neza akaba ashakwa n’amakipe yo muri Gabon.

Abandi ni Sekamana Maxime nawe ukina muri APR FC, n’ubwo yamaze iminota 15 gusa mu kibuga agahita ahabwa ikarita y’umutuku, ariko yashimwe cyane n’abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe yo muri Gabon, dore ko no mu mukino ubanza wabereye i Kigali abanya Gabon bari bavuze ko ariwe witwaye neza kurusha abandi.

Abandi bakinnyi bashakwa cyane n’ikipe ya Missile FC ndetse n’iyindi yitwa Sapins FC, ni Ndatimana Robert usanzwe akinira Rayon Sport wigaragaje cyane muri uwo mukino, na mugenzi we bakinana hagati mu ikipe y’igihugu Mushimiyimana Mouhamed usanzwe akinira ikipe ya AS Kigali.

Mushimiyimama Mouhamed wambaye numero 10 arashakwa cyane n'amakipe yo muri Gabon.
Mushimiyimama Mouhamed wambaye numero 10 arashakwa cyane n’amakipe yo muri Gabon.

Umunyezamu Kwizera Olivier wemeye kutubwira icyo atekereza kuri ayo makipe amushaka, avuga ko bimushimisha kuko bimugaragariza ko amaze kugera ku rugero rwiza, ndetse akaba anifuza kujya gukinira ayo makipe, gusa ngo byose bizaterwa n’uko ayo makipe yakumvukana na APR FC akinira, kuko akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Igihugu cya Gabon gifite shampiyona iringaniye, ariko abashinzwe umupira w’amaguru muri icyo gihugu ngo bashaka ko itera imbere kurushaho, ariyo mpamvu bashaka abakinnyi bakomeye kuko banafite amafaranga yo kubahemba.

Ndatimana Robert kuva yakina igikombe cy'isi 2011 yagiye azamuka cyane akaba ashakwa n'amakipe menshi muri iki gihe.
Ndatimana Robert kuva yakina igikombe cy’isi 2011 yagiye azamuka cyane akaba ashakwa n’amakipe menshi muri iki gihe.

Gilbert Mouleka, umwe mu bashinzwe kugurisha abakinnyi muri Gabon yadutangarije ko iyo umukinnyi bamushimye kandi akina neza bashobora kumugura ibihumbi 40 by’amadolari, kandi n’umushahara we ushobora no kuzamuka ukagera kuri miliyoni 5 bitewe n’uko yitwara mu kibuga.

Ikindi kandi, hejuru y’umushahara abakinnyi bahabwa n’amakipe yabo, ngo Leta itanga buri kwezi ibihumbi 400 by’amafaranga y’ama CFA akoreshwa muri icyo gihugu kuri buri mukinnyi wese ukina mu cyiciro cya mbere.

Sekamana Maxine ukinira APR FC (wambaye umweru n'umukara) yakunzwe cyane n'abanya Gabon.
Sekamana Maxine ukinira APR FC (wambaye umweru n’umukara) yakunzwe cyane n’abanya Gabon.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 baherukaga gushimwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda ubwo bari mu marushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yabereye i Nice mu Bufaransa, ariko kugeza ubu nta n’umwe urajya gukina hanze y’u Rwanda.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka