Abakinnyi babiri bashya ba APR FC barebye umukino yatsinzemo Marine FC

Abakinnyi babiri bo muri Uganda, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi, baheruka kugurwa na APR FC, barebye umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, iyi kipe yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1 mu Karere ka Rubavu.

Denis Omedi (Ibumoso) na Kiwanuka Hakim (Iburyo) barebye umukino APR FC yatsinzemo Marine FC 2-1
Denis Omedi (Ibumoso) na Kiwanuka Hakim (Iburyo) barebye umukino APR FC yatsinzemo Marine FC 2-1

Aba basore babiri bashya APR FC iheruka kongera mu ikipe yayo, bagiye mu Karere ka Rubavu nyuma yo kubanza gusinya amasezerano y’imyaka ibiri kuri buri umwe, bafasha iyi kipe kugera ku ntego yiyemeje.

Bari kuri Stade Umuganda aho APR FC yakiniraga umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa shampiyona wayihuzaga na Marine FC, aho yanahakuye amanota atatu itsinze ibitego 2-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 59 ndetse n’icya Ruboneka Jean Bosco, ku munota wa gatanu w’inyongera ku minota 90 isanzwe y’umukino.

Kiwanuka Hakim ukina asatira anyuze ku ruhande, yakiniraga ikipe ya Villa SC iwabo muri Uganda aho imikino ibanza ya shampiyona yasojwe ku wa 7 Mutarama 2025, yayisoje ikipe ye itsinzwe na Kitara FC yakinwagamo na Denis Omedi igitego 1-0.

Hakim Kiwanuka asinya amasezerano
Hakim Kiwanuka asinya amasezerano

Kiwanuka wakinnye imikino 15 yose ibanza yatsinzemo ibitego bitandatu, mu gihe Denis Omedi we yakinnyemo 11 atigeze atsindamo igitego na kimwe ariko muri shampiyona ya 2023-2024, akaba yari uwa kabiri mu batsinze byinshi afite 15.

Aba bakinnyi bombi basanzwe bahamagarwaga mu ikipe y’igihugu ya Uganda, dore ko kuri uyu wa Gatatu banasohotse ku rutonde iki gihugu cyashyize hanze ry’abakinnyi bagiye kwitegura igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2024, kizanakira gifatanyine na Kenya na Tanzania, irushanwa bisa nk’aho batazakina kuko bamaze gusohoka iwabo.

Denis Omedi asinya amasezerano
Denis Omedi asinya amasezerano
Hakim Kiwanuka hamwe n'umuyobozi wa APR FC
Hakim Kiwanuka hamwe n’umuyobozi wa APR FC
Rutahizamu Denis Omedi ari hamwe n'Umuyobozi wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa
Rutahizamu Denis Omedi ari hamwe n’Umuyobozi wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Apr yaduhaye ibyishimo Kandi abo bakinnyi bari bakenewe pee

Dushimirimana yanditse ku itariki ya: 9-01-2025  →  Musubize

birisana byaringombwa

PASSY yanditse ku itariki ya: 9-01-2025  →  Musubize

Apr fc niboyarikeneye ikipe yose izarya irakubita numukunzi wa apr fc .

MANIRAKIZA GERARD yanditse ku itariki ya: 8-01-2025  →  Musubize

Ni byizacyane abonibo apr fc yarikeneye dumukunzi wa apr fc dayikunda peee!

MANIRAKIZA gerard yanditse ku itariki ya: 8-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka