Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, taliki ya 30 Gicurasi 2016, abagize ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal " Lions de la Téranga", basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, maze bashyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.



Aba bakinnyi, abatoza, ndetse n’abandi bagize iyi kipe, bakigera ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, batangajwe n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse banatangaza ko bitandukanye n’ibyo bajyaga bumva mu bitangazamakuru.




Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal Aliou Cissé wavuze mu izina ry’abagize iyi kipe, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda byagakwiye kubera urugero isi yose, maze bakamenya ko abantu bose ari bamwe badakwiye gutandukanywa n’amoko.
Aliou Cissé yagize ati "Ibyo tubonye hano birababaje cyane, ubundi ibi by’amoko ntibinabaho byazanywe n’abakoloni, ntabwo byagakwiye kuba bidutanya, ibi rero byabaye mu Rwanda tugomba kubyubakiraho maze isi yose ikabana mu mahoro nta vangura"
"Abakinnyi benshi bari muri iyi kipe yacu bavutse mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993, 1994, nabo ibyo babonye hano byabaye bakiri bato, ariko uyu mwanya bose bavuye aha bamaze gusobanukirwa ibyago byabaye ku banyarwanda, ndacyeka kandi ko bizatuma basakaza ubutumwa bw’amahoro" Aliou Cissé aganira n’itangazamakuru
Iyi kipe ya Senegal ikaba isuye urwibutso rwa Kigali nyuma y’aho imaze icyumweru kirenga iri mu Rwanda aho iri kwitegura umukino uzayihuza n’u Burundi mu mpera z’iki cyumweru, iyi kipe kandi ikaba yaranatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Andi mafoto













Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|