Kuri uyu wa Kabiri ku kibuga cy’imyitozo cya Kirehe, umutoza ubwo yari yiteguye gukoresha imyitozo, yisanze ku kibuga wenyine kuko nta mukinnyi n’umwe wigeze ahakandagira nk’uko baheruka kubitangaza.

Abakinnyi bose b’ikipe ya Kirehe, mu minsi ishize badikiye ibaruwa ubuyobozi bayimenyeshako nibidahabwa imishahara y’amezi ane bafitiwe, bazakina umukino wa Etincelles gusa ubundi bagahita bahagarika imyitozo ndetse n’indi mikino isigaye ntibayikine.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Kirehe Fc ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo, ariko ntibyakunze kuko abo twagerageje batitabaga Telephone.
Kugeza ubu ikipe ya Kirehe iuri ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo n’amanota 21, ikaba isigaje gukina imikino ine ya Shampiyona mu gihe kuri uyu wa Gatanu yagombaga kwakirwa na Mukura VS kuri Stade Huye.
Ibaruwa abakinnyi baheruka kwandika

National Football League
Ohereza igitekerezo
|