Abakinnyi ba Etincelles basabiye umutoza Masudi Djuma kwirukanwa

Ikipe ya Etincelles FC ishobora gutandukana n’umutoza Masudi Djuma nyuma y’ubwumvikane bucye hagati ye n’abakinnyi bamusabiye ko yakwirukanwa.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko abakinnyi ubwabo babwiye ubuyobozi ko batakifuza gutozwa na Masudi Djuma ndetse banabubwira ko" Muzahitamo umutoza cyangwa abakinnyi."

Uretse ibyifuzo by’abakinnyi gusa kandi, umusaruro w’uyu mutoza ntabwo umurengera kuko mu mikino 14 yayitoje kuva mu Ukwakira 2025, yatsinzemo umwe umwe anganya irindwi atsindwa itandatu aho yahesheje Etincelles FC amanota 10 kuri 42 yakiniye nyuma yo kuyisangana inota rimwe ku manota icyenda yari imaze gukinira mu mikino itatu.

Masudi Djuma yemejwe nk’umutoza wa Etincelles FC tariki 18 Ukwakira 2025 asinya amasezerano y’umwaka umwe ugomba kurangira mu Ukwakira 2026.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Ego discipline.
Ibi se bubaho?

lambert yanditse ku itariki ya: 15-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka