
Ibi aba bakinnyi bahagaritse imyitozo ku wa Kabiri w’iki Cyumweru kubera ibirarane by’imishahara ibarirwa hagati y’amezi atatu n’icumi babibwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ejo ku wa Gatatu ubwo bakoranaga inama barebera hamwe icyatuma basubira mu kazi, aho bavuze ko bitari byacyemuka batiteguye gusubukura akazi ngo basoje shampiyona ibura imikino itatu ikarangira.
Ubuyobozi bwari buhagarariwe na Perezida Shema Fabrice, bwabasabye ko bakina imikino itatu ya shampiyona isigaye bagahambwa ibihumbi 150 Frw kuri buri mukino batsinda cyangwa ntibatsinde ariko bamuhakanira banga gukora ibisa nk’ikiraka buri wese yari gukuramo amafaranga ibihumbi 450 Frw. AS Kigali isigaje gukina imikino irimo uwo izakiramo Etincelles FC, yakirwe na Police FC mu gihe shampiyona izayisoza yakirwa na Marine FC.
AS Kigali kugeza ku munsi wa 27 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44, mu bihe bitandukanye yagiye ivugwamo ibibazo by’amikoro macye aho atari ubwa mbere abakinnyi bahagaritse imyitozo kubera kutabona ibyo bagombwa.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi tableau y’aho amakipi aba ageze n’amanota ikorwa na robot?
Kuki nta na rimwe isohoka itarimo amakosa? Abafana bakubajije icyo uba ugendereye wasubiza iki?
Amakipe ya mbere igihe cyose aba afite amanota atari yo,kenshi ugasanga zinganya amanota kandi atari ko biri.