Ku Cyumweru tariki 07/03 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi batangiye umwiherero, nyuma yo kubanza gupimwa icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Mbere ku i Saa Tatu za mu gitondo ni bwo bahise batangira imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, bakaza kongera gukora indi myitozo ku i Saa Cyenda n’igice nanone kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



U Rwanda rufite imikino ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroon.
Abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ bazapimwa Covid-19 kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 maze nyuma yo kubona ibisubizo Ikipe yose yerekeze I Nyamata ahagomba gukomereza umwiherero.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
Yves Kimenyi (Kiyovu SC)
Ba Myugariro
Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
Emery Bayisenge (AS Kigali)
Thierry Manzi (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
9. Eric Rutanga (Police FC)
10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC)
Abo Hagati
1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
2. Olivier Niyonzima (APR FC)
3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
4. Bosco Ruboneka (APR FC)
5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
6. Djabel Manishimwe (APR FC)
7. Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
8. Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
9. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
10. Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)
Abataha Izamu
1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
2. Meddie Kagere (Simba SC)
3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
5. Lague Byiringiro (APR FC)
6. Danny Usengimana (APR FC)
7. Osée Iyabivuze (Police FC)
Andi mafoto yaranze imyitozo y’Amavubi

















National Football League
Ohereza igitekerezo
|