Abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Kiyovu Sports berekeje mu mwiherero kuri Muhazi (AMAFOTO)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Nyuma y’umunsi umwe hashyizweho itsinda ry’abatoza bazatoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ibiri, abagize iyi kipe berekeje mu mwiherero wo gutegura umwaka utaha w’imikino.
Mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino wa 2020/2021, abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’ikipe ya Kiyovu Sports berekeje ku Muhazi mu mwiherero, aho bateganya kuganira byinshi bizaranga uyu mwaka utaha w’imikino.
Abakinnyi bashya iyi kipe yaguze bose berekeje mu mwiherero, barimo nk’umunyezamu Kimenyi Yves na Irambona Eric bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, harimo kandi n’umukinnyi Armel Gislain ikipe ya Rayon Sports yari yasinyishije mu minsi ishize.
Mu mafoto, abakinnyi mbere yo kwerekeza kuri Muhazi

Bwa mbere bus y’iyi kipe yari itwaye abakinnyi bayo


Kimenyi Yves wahoze akinira Rayon Sports, ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sports





Armel Ghislain nawe yerekeje mu mwiherero


National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mutugezaho amakuru yizewe