Yari imyitozo yatangiye ku i Saa tatu za mu gitondo kuri Stade Amahoro, aho abakinnyi 40 muri 41 bahamagawe n’umutoza Antoine Hey bose babashije kwitabira iri geragezwa ry’imbaraga, usibye Muhire Kevin utakoze igeragezwa kubera ikibazo cy’uburwayi.
Abakinnyi bagiye bakora mu byiciro 6 bitandukanye, aho abakinnyi babanzaga kwiruka n’umuvuduko mwinshi buri wese hakagenda habarwa inshuro yakoresheje, nyuma baza gukora icyiciro cyo kwiruka mu muvuduko uringaniye, unaniwe akavamo hagasigarano ugifite imbaraga.
Mu bakinnyi babashije kwerekana ko bafite imbaraga ndetse bakaba ari bo basigara muri buri cyiciro harimo abakinnyi bane ba Rayon Sports, abo ni Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio wirutse inshuro nyinshi kurusha bose, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu, hakaza kandi na Nsabimana Aimable na Emmanuel Imanishimwe ba APR Fc, na Iradukunda Eric wa AS Kigali.
Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe.....















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
rayon sport kuraje
MUZATUBWIRE IMIKINO BARCELON ISHIGAJE GUKINA MURAKOZE.
Bifite akamaro ubwo ikipe ifite umwuka yagaragaye n’ubuhanga bw’abatoza.