Abakinnyi 38 b’ikipe y’Igihugu barimo amasura mashya bagiye kwitegura Benin na CHAN
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AFCON2025), izabahuza na Benin bakanakomerezaho bitegura imikino y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2025.
Ni abakinnyi bahamagariwe mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’itangazamakuru, cyabereye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. Uretse abakinnyi basanzwe bagaragayemo, bwa mbere hahamagawe Salim Abdallah ukina hagati mu kibuga asatira uyu aheruka gusinyira ikipe ya Musanze FC, akaba afite se w’Umunyarwanda akagira nyina w’Umwarabukazi, yari yaranakiniye ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23.
Abandi ni rutahizamu Johan Marvin Kury w’imyaka 23 y’amavuko ukinira ikipe ya Yverdon-Sports FC yo mu cyiciro cya agatatu mu gihugu cy’u Busuwisi, akaba akina aca ku ruhande rw’iburyo ndetse ashobora no gukina nka rutahizamu.
Undi wahamagawe ni Ishimwe Anicet, utaherukaga mu ikipe y’Igihugu mu bihe bya vuba nyuma yo gutandukana na APR FC mu mpeshyi ya 2023, ariko akaba aheruka gusinyira Stade Tunisien.
Umunyezamu Buhake Twizere Clement w’imyaka 28 y’amavuko, ukinira ikipe ya Ullensker yo muri Norvège mu cyiciro cya gatatu, nawe yongeye guhamagarwa dore ko yaherukaga muri Mutarama 2022 gusa kuri ubu akaba ari umunyezamu wa mbere muri iyi kipe akinira.
Abakinnyi nka Rafael York, Hakim Sahabo, Hakizimana Muhadjili n’umunyezamu Maxime Wenssens udafite ikipe kugeza ubu, ntabwo bagaragaye muri uru rutonde.
Amavubi azasura Benin tariki 11 Ukwakira 2024, mu mukino uzabera muri Côte d’Ivoire naho uwo kwishyura ubera mu Rwanda tariki 15 Ukwakira 2024, mu gihe nyuma abakinnyi bakina imbere mu gihugu bazatangira kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gihuza bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2025.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibyizacyane mukomerezaho