Amakuru dukesha abayobozi b’ikipe ya AS Muhanga, ni uko abo bakinnyi bose babaye bahagaritswe kubera ikibazo cy’imyitwarire idahwitse mu ikipe. Nyirabayazana ngo ni inama yabaye mu mpera z’icyumweru twasoje, maze umwe muri abo bakinnyi (kapiteni) abwira uwari umuyobozi wayo akaba n’umukozi w’akarere ka Muhanga Gasana Celce ko agomba kwiheza mu nama maze bakamwigaho.
Ibi ngo ntibyashimishije uwo muyobozi kimwe na bagenzi be babonaga ko ari amakosa, maze hamwe n’abandi bakinnyi bavuzwe hejuru bagaragazaga ubukana bahita bahagarikwa by’agateganyo.
Nubwo bivugwa ko bahagaritswe na Celce Gasana, kuva ku cyumweru tariki ya 12 Mutarama uyu mwaka, iyi kipe yabonye abayobozi bashya aribo Sebarinda Antoine (perezida), Gashugi Innocent (Umunyamabanga mukuru akaba n’Umubitsi) hamwe na Mudenge Janvier (directeur technique).
Aba bakinnyi basanzwe ubundi ari ba kizigenza muri iyi kipe bahagaritswe mu gihe kuri uyu wa gatandatu, AS Muhanga ifitanye umukino ukomeye na Mukura yo mu karere ka Huye, umukino ukazabera i Muhanga ndetse nyuma yaho gato iyi kipe ikazakira Rayon Sport.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ARIKO ABATURAGE B’I MUHANGA TURAMBIWE KWIGIRA AKAMANA BIRANGA EXECTIF GASANA CLSE KUKO BIRAKABIJE .
NIWE UFATA IBYEMEZO MU RI GAHUNDA ZOSE
NK’UBU ABATURAGE B’IRUGENDABARI CG I KIBANGU DUSIGAYE DUKORESHA TICKET IGERA KURI 1000 TUGIYE GUTANGA IGARAMA CG UMUSORO MURI FINA BANK
KUBERAKO CTE Z’AKARERE ZOSE ZABONEKAGA MURI BANKE POPULAIRE ZITWEGEREYE BAZIFUNZE NGO KUKO BANK YIMYE CELSE INGUZANYO .NI MWUMVE AKO KARENGANE NAMWE MU KARERE NTAWE UMUVUGA IGISUBIZO ATANGA NGO NTAWE UZI UKO YAJE .NARUMIWE PE.