Abakinnyi 25 bitegura Uganda bahamagawe

Mu gihe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino uzayihuza n’ikipe Uganda y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Gicurasi 2015,umutoza Johnny McKinstry yamaze guhamagara abakinnyi 25 batangira imyitozo kuri uyu wa mbere

Umunyezamu Gahunga Habarurema wa Marines Fc, Robert Ndatimana wa Rayon Sport, Maxime Sekamana wa APR Fc na Andrew Buteera wa APR Fc na rutahizamu Danny Usengimana w’Isonga, ni bamwe mu bakinnyi batakinnye umukino wa Somalia bamaze guhamagarwa kwitegura wa Uganda uzabera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu.

Amavubi yari yasezereye Somalia
Amavubi yari yasezereye Somalia

Abakinyi 25 bahamagawe

Abanyenzamu : Marcel Nzarora (Police FC), Olivier Kwizera (APR FC), Gahunga Habarurema (Marines Fc),

Abakina inyuma : Emery Bayisenge (APR Fc), Abdul Rwatubyaye (APR), Faustin Usengimana (Rayon Sport), Michel Rusheshangonga (APR Fc), Fitina Ombolenga (SC Kiyovu), Janvier Mutijima (AS Kigali), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS)

Abakina hagati : Yannick Mukunzi (APR Fc), Djihad Bizimana (Rayon Sport), Robert Ndatimana (Rayon Sport), Bon Fils Kabanda (Asd Sangiovannese-Italy), Kevin Muhire (Isonga), Andrew Buteera (APR Fc), Yves Rubasha (Portland Timbers-USA), Cedric Mugenzi (Gicumbi Fc), Jean Marie Vianney Muvandimwe (Gicumbi Fc), Maxime Sekamana (APR Fc),

Ba rutahizamu : Dominique Savio Nshuti (Isonga), Danny Usengimana (Isonga), Bertrand Iradukunda (APR Fc), Bienvenue Mugenzi (Marines Fc), Isaie Songa (AS Kigali)

Amavubi ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa gatanu
Amavubi ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa gatanu

Mu gihe umukino wo kwishyura uteganijwe hagati y’italiki ya 30-31/05/2015 I Kampala muri Uganda,ikipe izasezerera indi izakina na Misiri mu cyiciro cya gatatu cy’aya majonjora mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, hanyuma izatsinda ikerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Senegal.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka