Uretse abo bakinnyi 14, hategerejwe abandi 2 bagomba kugera i Kigali kuri uyu wa gatatu bakazahita basanga bagenzi babo kuri East African Hotel i Kibagabaga aho bose bagomba gucumbikirwa.
Abo bakinnyi bazakina imikino ya gicuti mu Rwanda kugirango abatoza b’ikipe y’igihugu barebe uko bahagaze bazabitabaze mu minsi iri imbere.
Aba bakinnyi bazamara icyumweru mu Rwanda, kuva tariki 21-27/12/2011, bazakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu bikazaba ari umwanya mwiza uzatuma abatoza Amavubi bahitamo abakinnyi beza.
Ikipe ya APR FC ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kuzakina n’iyo kipe dore ko ari imwe mu makipe ahagaze neza kandi ifite abakinnyi bakomeye hano mu Rwanda.
Iyi kipe iherekejwe n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu, Desiré Mbonabucya, hamwe na Le Bon Valentin bagize uruhare mu guhamagara aba bakinnyi.
Dore bakinnyi bamze kugera mu Rwanda: Christian Ndolimana (White Star), Diallo Yacouba Kagabo (Courtai FC), Steven Bedefroid (Charleroi), Cedric Ciza (Vise FC), Eric Ndagano (Tournout FC), Junior Marcus (Baronie V.V), Richard Bahalira (Baronie V.V), Jessy ReinDorf (Bologne FC), Pyame Victor (Courtai FC), Kabanda Bonfils (As Nancy), Ndagano (Tournaout FC) na Eliel Kubwimana (Walhain FC).
Babiri bazahagera ku wa gatatu ni Henri Munyaneza (White Star) na Jean Marie Rusingizandekwe (FC Marines)
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
muzane gatete ntabwo itsinziziramushiraho ahubwo yishwe nivutu ryokurya beshi.
kabisa mwabyigaho niba mwahamagara gatete na katawuti, na murisa jimmy, na bandi bose kugirango turebe ko twazamura ikipe yacu y’igihugu cy’URWANDA. KUKO UBONA UMUPIRA WACU WASUBIYE INYUMA.
nonese ba djimi gatete ko bo mutabahamagaye kandi tuziko nubu agiconga ruhago kandi yigeze kubica bigacika?mwari kumutumira nawe tukareba niba yaravuye kuri benci
njyewe ndumva mwatubwiriraq FERWAFA igakinisha abasaza bayo nyuma ikareka abana bato bakizamukira neza nta pression