Ni imikino ibiri iri mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2021, aho umukino wa mbere u Rwanda ruzasura Mozambique tariki 14/11, rukazahita rwakira Cameroun 17/11/2019 i Kigali.
Mu bakinnyi bakoze imyitozo kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, harimo abakinnyi bane bakina hanze ari bo Mvuyekure Emery (Tusker/Kenya), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico/Angola), Niyonzima Ally (Al Bashaer Club,Oman) na Muhire Kevin (Misr Lel Makasa, Egypt).
Mu bakinnyi bakina mu Rwanda abatagaragaye mu myitozo ni Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima ndetse n’abakinnyi bo muri APR FC bafite umukino wa shampiyona na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatanu.
Amafoto yaranze iyi myitozo

Umutoza Mashami Vincent aganira na Ndayishimiye Eric Bakame

Ni imyitozo ya mbere yabereye kuri Stade Amahoro

Umunyezamu Kimenyi Yves umaze iminsi ari we munyezamu wa mbere w’Amavubi


Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro ni umwe mu bita ku bikoresho by’Amavubi (Kit Manager)

Mvuyekure Emery ufatira Tusker yo muri Kenya yongeye kugaruka mu Mavubi

Mico Justin na Tuyisenge Jacques nabo bakoze imyitozo



Iyabivuze Osee wa Police Fc yongeye kugirirwa icyizere


Umutoza Mashami Vincent nyuma y’imyitozo aganira n’abakinnyi




Eric Rutanga na Nsabimana Eric Zidane mu myitozo



Umutoza wungirije Habimana Sosthene na Kapiteni wungirije Tuyisenge Jacques akanyamuneza kari kose




Abanyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na Kimenyi Yves

National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twifuza ko mwajya muvugurura inkuru mutugezaho zitabaye imiranzi