
Mukura Victory Sports iheruka kunganyiriza ubusa ku busa muri Soudani, ku mukino wa CAF Confederation cup yahuriyemo na El Hiral Ubbayid mu masaha ya saa kumi z’Umugoroba kuri uyu wa mbere nibwo yasesekaye I Kanombe aho yasanze itsinda ry’abafana baje kuyakira.
Iri tsinda ry’abafana rizwi nka Gen M.V.S , ryari rigizwe n’abasore n’inkumi bari baje kuyakira bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bushimira umutoza na buri mu kinnyi wese wari ku mukino banganyijemo.
Gen M.V.S ni rimwe mu matsinda y’abafana ririmo kuzamuka neza mu gufana.

Amwe mu matsinda y’abafana asanzwe azwi mu gufana mu Rwanda ni Online Fun Club ya APR FC, na March generation,Gikundiro Forever na Blue Family za Rayon Sports .
Ikipe ya Mukura biteganijwe ko isubukura imyitozo vuba yitegura umukino wo kwishyura uzabahuza uteganijwe taliki ya 22 z’Uku kwezi k’Ukuboza.







National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|