
Mukura Victory Sports ikimara gutwarira igikombe mu Mujyi wa Kigali, itsindiye Rayon kuri penaliti 3-1, abari basigaye i Huye bahise batangira ibirori byacyesheje ijoro.
Ubwo Mukura yari imaze kwegukana igikombe cy’Amahoro, yaherukaga mu 1990, ibirori byahise bitangira ku bafana bayo bari i Kigali n’i Huye.
Ku Isaha ya saa Tatu n’igice, nyuma yuko ab’i Huye bari bamaze kumva iyi nkuru, bahise bacana Stade Mpuzamahanga ya Huye abafana bajya gutegererezamo abakinnyi.

Mu masaha ya Saa saba n’Igice ni bwo imodoka zari zitwaye abakinnyi n’abafana zasesekaye mu Mujyi wa Huye zerekeza kuri stade ibirori birakomeza.
Abakinnyi ba Mukura bamurikiye igikombe abafana babo n’abayobozi barara bishimira intsinzi.
Ibirori byafashe hafi amasaha y’Ijoro yose kuko abafana batangiye kugera muri stade saa Tatu n’igice z’ijoro basohokamo ahagana mu saa Kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Kanama 2018.

Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro cyaherekejwe na sheki ya Miliyoni 10Frw na tike yo gusohokera igihugu mu mikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.



National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe aba nabo ntibazaduseke twe APR., ni nkatwe nta bafana bigirira. Stade wagirango n inama y Umudugudu.