Ubwo ikipe ya Rayon Sports yakirwaga na Etincelles kuri Stade Umuganda i Rubavu, Stade yari yakubise yuzuye ahantu hose, aho ubusanzwe muri iyi minsi Stade zo mu Rwanda zidapfa kuzura abafana ahantu hose.
Bamwe mu bafana b’ikipe ya Etincelles baganiriye na Kigali Today, badutangarije ko bashaka kwerekana ko Etincelles ari ikipe y’ubukombe, aho babona ko kugeza ubu isibye Rayon Sports nta yindi ikipe ibarusha abafana.
"Ngira ngo wabibonye ko uyu munsi ahantu hose bari abafana ba Etincelles n’ubwo na Rayon bari bahari ariko twabarutaga, ni we kipe yonyine usibye Rayon ushobora kubona yagiye gukina hanze ukabona Coaster nyinshi z’abafana"
"Ubundi twe na Rayon Sports duhuriye ku kuba turi amakipe y’abaturage, nta yindi kipe mu Rwanda ubu yatwigerera ku bafana benshi ndetse n’uburyo tuba dufana muri Stade"
Amwe mu mafoto y’abafana ku mukino wa Rayon Sports na Etincelles kuri Stade Umuganda



















National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
pole aba reyo . imikino iracyahari ariko