Bitandukanye nuko bakinnye umukino wabo wa mbere ubwo batsindwaga na APR FC ibitego 5 ku busa, abasore bakina i Burayi bakinnye umukino mwiza byagaragaraga ko bamaze kumenyerana ariko ntibyabujije ko batsindwa ibitego 3 kuri 2.
Ndagano Eric ukina muri KV Tournhout mu Bubiligi, ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uwo mukino ndetse abona igitego cya mbere ku ishoti yatereye kure. Igitego cya kabiri cy’abo basore biganjemo abatarengeje imyaka 20, cyatsinzwe na Jessy Reindorf ukina muri FC Bologne mu Butaliyani.
Amavubi yagaragayemo bamwe mu bakinnyi badasanzwe bamenyerewe mu ikipe y’igihugu nka Kayumba Soter wa Etincelles na Nshimiyimana Iddy wa Rayon Sport. Ibitego by’amavubi byatsinzwe na Sina Gerome, Bokota Labama na Iranzi Jean Claude.
Nk’uko byanagenze ku mukino ubanza iyo kipe y’abakina i Burayi yari yatijwe abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda nk’umunyezamu Nkunzingoma Ramadhan, Emery Mvuyekure, Lopez Douglas, Diego Oliviera na Mico Justin.
Ku ruhande rw’Amavubi hagaragayemo umwe mu bakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda Bayingana Bonny. Gusa kuba yarakinnye mu Mavubi muri uwo mukino ntibisobanuye ko uyu musore ukina muri Express yo muri Uganda yahise ahamagarwa ahubwo byari uburyo bwo kumugerageza dore ko mu mukino ababigize umwuga bakinnye na APR FC Bayingana yari yigaragaje cyane.
Nyuma y’uwo mukino, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yakomeje kunangira gutangaza amazina ya bamwe mu bakinnyi azahamagara mu gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29 Gashyantare.
Micho yagize ati “Nabashije kureba abakinnyi twavanye hanze bose kuko bamaze iminsi bakina mu Rwanda ariko ntiturahitamo abashobora kuza mu Mavubi ariko mu gihe cya vuba bazaba bamenyekanye. Tugiye kwicara tugende dusesengura imikinire ya buri mukinnyi, tuzahitamo bitewe n’uko bitwaye bijyanye kandi n’imyanya dukeneyeho abakinnyi”.
Nyuma y’uwo mukino, Jean Marie Ntagwabira, umutoza wungirije mu Amavubi, yabwiye itangazamakuru ko abona abakinnyi benshi mu bavuye i Burayi bakwiye kujya mu makipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23 kuko abona bakiri batoya.
Ntagwabira unatoza Rayon Sport yavuze kandi ko nubwo batahita bajya mu ikipe y’igihugu bakomeza gukurikirana aba basore kuko bashobora kuzavamo abakinnyi bakomeye kubera ubuhanga bafite.
Abo basore 15 babigize umwuga barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 27/12/2011 berekeza mu gihugu cy’Ububiligi aho banahagurukiye bose baza mu Rwanda, bakaza kuhava berekeza hirya no hino mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi mu makipe bakinamo.
Umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin, na Mbonabucya Desiré batangaje ko gahunda yo kuzana abakinnyi bakina i Burayi izakomeza kandi ko buri mwana wese w’Umunyarwanda aho yaba ari hose azakurikiranwa bijyanye n’ubushobozi buhari hanyuma guhitamo ujya mu Amavubi bikazakorwa n’umutoza.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Amavubi: Ndayishimiye Jean Luc (APR FC), Kayumba Soter (Etincelles FC), Iranzi Jean Claude (APR FC), Mbuyu Twite (APR FC), Nshimiyimana Idd (Rayon Sports), Ntamuhanga Tumaine (Rayon Sports), Ngabo Albert (APR FC), Sina Jerome (Rayon Sports), Bayingana Bonnie (Express yo muri Uganda), Kagere Meddie (Police FC) na Bogota Kamana Labama (Rayon Sports).
Abakinnyi bavuye i Burari: Mvuyekure Emery (AS Kigali), Kagabo Diallo Yacouba (KV Kortrijk- Hol), Ndagano Didier (KV Tournhout- Bel), Rusingizandekwe J Marie (KV Mechelen-Bel), Cyiza Cedric (CS Vise), Mico Justin (Isonga Fc), Kabanda Bon Fils (As Nancy- France), Jessy Reindorf (FC Bologne), Steven Godfroid (FC Charlroi- Bel), Richard Baharila (VC Baroni-Hola), Kubwimana Elie (FC Charlroi- Bel).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|