Guhera ku matora ya Ferwafa aho bahanganye rukabura gica, kugera muri kimwe cya kane cya Confederation Cup kwa Rayon Sports, gusubiza ubwenegihugu abakiniye Amavubi, Mukura kongera gusohokera igihugu nyuma y’igihe kirekire, 2018 isize habaye byinshi bitari bimenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni nde usimbura De Gaulle? ikibazo cyari gifitwe na benshi mu mpera za 2017, banacyambukana 2018
2017 yarangiye Nzamwita Vincent de Gaulle akuyemo kandidatire ku mwanya w’ubuyobozi bwa FERWAFA, benshi batangira gutekereza uzamusimbura.
Rtd Brig Gen Sekamana wari wiyamamaje aturutse mu ikipe y’Intare Fc, ni we waje gutsinda amatora ku majwi 45, naho Rurangirwa Louis bari bahanganye agira amajwi 7, haboneka impfabusa imwe

Rayon Sports yakoze ibyari byarananiye andi makipe yo mu Rwanda, igera muri ¼
Zari inzozi zari zimaze igihe zifitwe n’amakipe yo mu Rwanda, gusa Rayon Sports yaje kuzikabya itsinda Costa do Sol ibitego 3-2 mu mikino yombi, aho icyizere cyabaye cyose nyuma yo gutsinda umukino ubanza ku bitego 3-0 i Nyamirambo.
Rayon Sports yaje kwerekeza I Maputo isezerera Costa do Sol, maze yinjira mu matsinda bwa mbere mu mateka ku ikipe yo mu Rwanda, iza no kuyasoza iri ku mwanya wa kabiri ihita yerekeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup, iza gusezererwa na Enyimba yo muri Nigeria iytsinze 5-1.




Wari umwaka mwiza kuri Mukura, nyuma y’imyaka 17
Ikipe ya Mukura Victory Sports, ni ikipe yagize umwaka mubi muri Shampiona y’u Rwanda, aho impungenge zari zose kuko byarinze bigera ku mukino wa nyuma wa Shampiyona bigishoboka ko yasubira mu cyiciro cya kabiri.
Uko hamwe byangaga, ni ko mu gikombe cy’Amahoro urugendo rwari rugororotse, nyuma yo guhera i Rutsiro, bagakomeza basezerera AS Kigali, APR Fc ndetse banatsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma, aho byaje kubahesha itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, ihita inatsinda imikino yayo ibiri ya mbere ndetse ikaba inakomanga amatsinda.



APR FC mu ruhando mpuzamahanga ntiyigeze itindayo, yasezerewe kabiri muri 2018
Ikipe ya APR Fc ni ikipe yegukanye Shampiyona y’u Rwanda, iza gusohokera u Rwanda aho muri Gashyantare yasezerewe na Djoliba yo muri Mali, iza kongera kandi gusezererwa na Club Africain yo muri Tunisia muri CAF Champions League, bituma inzozi zo kugera mu matsinda zongera kuyoyoka.


Amavubi yongeye guha abakunzi bayo umwaka mubi
Nk’uko bimaze kumenyerwa mu myaka myinshi ishize, ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye umwaka nabi isezererwa itarenze imikino y’amatsinda ya CHAN, iza no kuwusoza ibuze itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha, aho iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ndetse nta n’umukino n’umwe yari yatsinda.



Antoine Hey yasezeye ikipe, ihabwa Abanyarwanda
Nyuma ya CHAN, Umudage Antoine Hey watozaga Amavubi yaje guhita ayasezera, ikipe imara igihe nta mutoza mukuru. Gusa nyuma yaje guhabwa Mashami Vincent, yungirizwa na Jimmy Mulisa ndetse na Seninga Innocent, aba bose bakaba baragiyeho nyuma y’itangazo ryasabaga ko umutoza agomba kuba ari Umunyarwanda.
CAF yahannye abayobozi ba Rayon
Buri rugamba rwose rugira inkomere. Ubwo Rayon Sports yatangiraga urugendo rwo kwerekeza mu matsinda, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports baje guhanwa na CAF bashinjwa gutanga ruswa ku mukino wahuje Rayon Sports na LLB y’i Burundi, ikaba ari imwe mu nkuru zari zitegerejwe cyane nyuma y’ikirego iyi kipe yari yaratanze.
Bwa mbere u Rwanda rwakiriye CECAFA y’abagore
Nyuma yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu myaka yashize, u Rwanda rwaje no kwakira CECAFA y’abagore, irushanwa u Rwanda rwatangiye rwitwara neza rutsinda Tanzania, ariko riza gusozwa u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu makipe yari yitabiriye iyi CECAFA.

Kagere Meddie na bagenzi be baje kongera guhabwa ubwenegihugu
Nyuma y’igihe bisabwa n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ndetse n’abakinnyi ubwabo, abakinnyi barimo Meddie Kagere, Jimmy Mbaraga, Peter Otema ndetse n’abandi, baje guhabwa ubwenegihugu banagaruka mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, aho by’umwihariko Meddie Kagere yanafashije u Rwanda mu mikino bakinnye uyu mwaka.


Affaire Ambulance, andi mahari hagati ya Kiyovu na Rayon Sports
Muri uyu mwaka umubano hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu wongeye kuba mubi. Ibi byaje kuba ibindi ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yaterwaga mpaga n’ikipe ya Kirehe nyuma yo kutagaragaza imbangukiragutabara (ambulance) ku kibuga, aho ikipe ya Kiyovu Sports yabishinje Rayon Sports, ivuga ko Rayon Sports yabagambaniye igatwara ambulance bari bakodesheje.
2018 isize abakinnyi benshi babonye amakipe hanze y’u Rwanda
Uyu mwaka wa 2018, ni umwe mu myaka abakinnyi b’Abanyarwanda berekeje hanze y’u Rwanda barimo Djihad Bizimana (Waasland-Beveren/u Bubiligi), Nshuti Innocent (Stade Tunisien), Nsabimana Aimable (Minerva Punjab/India), Mvuyekure Emery (Tusker/Kenya), Danny Usengimana (Tersana SC/Egypt), Ndayishimiye Eric Bakame (AFC Leopards), Usengimana Faustin (Khaitan Sporting Club/Kuwait), Muzerwa Amin (Tusker/Kenya), Muhire Kevin (igeragezwa mu Misiri), Mukunzi Yannick (Igeragezwa muri Sweden), Mubumbyi Barnabe (Igeragezwa muri Sweden), Mugabo Gabriel (KCB/Kenya), Mico Justin na Kayumba Soter (Sofapaka FC/Kenya), Biramahire Abeddy Christophe (CS Sfaxien /Tunisia)
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MUKOMEREKUDUHAMAKURUMEZA