RPL: Umunsi wa 23 wa shampiyona mu mibare
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League wasize ikipe ya APR FC na Rayon Sports zitakarije amanota abiri i Rubavu, Amagaju abona itsinzi ya mbere iri mu rugo, Gasogi United na Police FC zikomeza kubura itsinzi n’aho Gicumbi FC inyagirwa na Al Hilal SC 5-0.
Iyi mikino y’umunsi wa 23 yatangiye ku wa kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026 ikipe ya Al Hilal SC itsinda Gicumbi FC ibitego bitanu ku busa, bya Abdelrazig Taha, Mohamed Yousif, Mamudu Kamaradini, Ousmane Diouf na Adama Coulibali watsinze icyanyuma, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, uba mbere kugira ngo iyi kipe yo muri Sudani ibone uko yerekeza muri Maroc mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Champions League bazakinamo na RS Berkane ku wa Gatandatuw’iki Cyumweru.
Indi mikino yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize aho kuwa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe, Gasogi United yanganyije 0-0 na Rutsiro FC, Bugesera FC itsinda 2-1 Kiyovu Sports, Marines FC igwa miswi na APR FC 2-2 naho Musanze FC itungurirwa i Musanze na Mukura Victory Sports yayitsinze 1-0, imikino y’uyu munsi yakomeje ku Cyumweru hakinwa imikino itatu, Etincelles FC ihagama Rayon Sports banganya 1-1, AS Kigali inganya 2-2 na AS Muhanga, Amagaju FC atsinda 2-1 ikipe ya Gorilla FC mu gihe umunsi wa 23 wasojwe n’umukino Al Merriekh SC yatsinzemo Police FC 1-0.
Imibare:
Muri iyi mikino yose uko ari icyenda, hinjiye ibitego 23, bitsindwa n’abakinnyi 22, batandukanye, Djibril Ouattara wa APR FC niwe watsinze ibitego bibiri, bituma yuzuza ibitego 10 amaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino. Amakipe atatu ariyo Bugesera FC, Amagaju FC na Al Hilal SC niyo yakiriye imikino abona amanota atatu imbumbe, amakipe ane AS Kigali, Gasogi United, Marine FC na Etincelles FC yanganyirije mu rugo, naho andi abiri ariyo Police FC na Musanze FC atsindirwa mu rugo.
Amakipe yari murugo yatsinze ibitego 14, naho amakipe yasuye atsinda icyenda(9).Muri iyi mikino yose yakinwe, mu gice cya mbere hinjiye ibitego10, naho mu gice cya kabiri hinjira ibitego 13. Abanyamahanga bakininira amakipe yo mu Rwanda binjije ibitego 11 naho abakinnyi b’Aabanyarwanda batsinda ibitego bitandatu(6) mu gihe abakinnyi b’amakipe yo muri Sudani Al Hilal SC na Al Merrikh SC batsinze ibitego bitandatu.
Uyu munsi kandi wasize ikipe y’Amagaju FC iboneye itsinzi ya mbere mu rugo kuva iyi shampiyona yatangira, Gasogi United yuzuza imikino itandatu yikurikiranya itabona amanota atatu yuzuye, naho Police FC yuzuza imikino umunani yikurikiranya idatsinda.Ikipe ya Gicumbi FC nyuma yo kunyagirwa na Al Hilal SC 5-0, yabaye ikipe ya gatatu itsinzwe ibitego byinshi mu mukino umwe, inyuma y’Amagaju FC yatsinzwe umunani na Marine FC yatsinzwe bitanu na Rutsiro FC.
Kugeza ubu ikipe ya Al Hilal SC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 45 n’imikino ibiri y’ibirarane, Al Merriekh SC ya kabiri ifite 44 n’umukino umwe w’ikirarane, naho APR FC ifite 43 ku mwanya wa gatatu, amakipe ari mu myanya ya nyuma ni Rutsiro FC ya 17 ifite amanota 19 n’umukino umwe w’ikirarane mu gihe AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma n’ amanota 18 n’umukino umwe w’ikirarane.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ndabona APR ariyo izatwara shampiyona, za police na rayon zireke kwirushya