‎Peace Cup: Rayon Sports yageze muri 1/2 isezereye Police FC(Amafoto)

‎Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Police FC kuri penalito 4-2 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, aho umukino usanzwe warangiye ari 0-0.

Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice utangirana imbaraga cyane cyane kuri Rayon Sports yasatiraga cyane ishaka kureba uko yafungura amazamu, ariko ubwugarizi bwa Police FC ndetse n’umunyezamu bitwara neza.Mu minota yanyuma y’igice cya mbere ikipe ya Police y’igihugu nayo yagerageje gusatira ariko iminota y’igice cya mbere irangira ari 0-0.

‎Mu gice cya kabiri, abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka mu buryo bwo gushaka ibitego ariko biranga. Ku munota wa 51 Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric ’Zidane’ yahawe ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye Aziz Bassane, umusifuzi w’umukino Kayitare David ntiyazuyaza.

‎Mu mpera z’umukino, Police FC yasigaye ari abakinnyi 10 yakomeje kwirwanaho ariko ndetse umukino urangira ari 0-0 nkuko byagenze mukino ubwanza. Nyuma y’uko umukino urangiye hahise witabazwa penaliti maze Uwumukiza Obed ahusha iya mbere ya Rayon Sports, Byiringiro Lague na Issa Yakubu bahusha iza Police FC.

Rayon Sports yatsindiwe penaliti na Kwizera Olivier, Vigninou Joachim, Fall Ngagne na Habimana mu gihe iza Police FC zatsinzwe na Ekeson Ekorie na Ishimwe Christian umukino urangira Rayon Sports itsinze penaliti 4-2. Muri 1/2, Rayon Sports izahura n’ikipe ya Gorilla FC, yasezereye ikipe AS Kigali.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka