RPL: Etincelles FC yatesheje amanota Rayon Sports yujuje imikino itatu idatsinda (Amafoto)
Ikipe ya Etincelles FC yujuje imikino itanu idatsindwa yahagamye Rayon Sports yujuje itatu idatsinda banganya 1-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.
Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye witabiriwe n’abantu benshi, utangirana imbaraga ku makipe yombi, ariko Rayon Sports ikanyuzamo ikagerageza uburyo, nubwo ubwugarizi bwa Etincelles FC bwitwaraga neza.
Ku munota wa 30 Gikundiro yazamukanye umupira, Mugisha Didier awutanga kuri Tambwe Gloire nawe winjiye mu rubuga rw’amahina akawucomekera Ndikumana Asman ariko umunyezamu Ndikumana Justin arawufata. Ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari biyobowe na Mugisha Didier, Aziz Bassane na Ndikumana Asman bwakomeje kotsa igitutu ariko ubwugirizi bwa Iraguha Awadi na Ibrahim Abdul buhagarara bwemye.
Igice cya mbere kigana ku musozo ubusatirizi bw’ikipe ya Etincelles FC bwari buyobowe na Ishimwe Djabilu, Niyonkuru Sadjati na Mwinyi Rogrigue Lody bwagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Kwizera Olivier ariko ababera ibamba.
Igice cya kabiri ikipe ya Etancelles FC yagarutse igifite imbaraga nk’izo yajyanye mu karuhuko maze ku munota wa 64 iyi kipe ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yacouba Nimanga nyuma y’umupira mwiza wazamuwe na Niyonkuru Sadjati awinjiza mu rubuga rw’amahina maze Ramazani Nchimanga na Emery Bayisenge bakananirwa kuwukuraho.
Nyuma yo gutsindwa igitego, ku munota wa 69 umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka akuramo Ndikumana Asman, Mugisha Didie na Yanick Bangala yinjizamo Fall Ngagne, Kitoko Likao na Habimana Yves maze iyi kipe yongera imbaranga mu busatirizi.Ku munota wa 78 Rayon Sports yishyuye igitego gitsinzwe na Fall Ngagne nyuma y’ikosa bamukoreye bagatera kufura maze nawe ahita atera umupira ukomeye mu izamu.
Nyuma yo kunganya uyu mukino Rayon Sports yujuje imikino itatu inganya naho Etincelles FC yuzuza imikino itanu idatatsindwa. Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru AS Kigali yanganyije 2-2 na AS Muhanga naho undi mukino Amagaju FC yatsinze 2-1 ikipe ya Gorilla FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|