
Ku wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2019 nibwo akanama gashinzwe kugenzura niba amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo azitabire imikino yo muri uyu mwaka (Club Licensing) kasuye iyi stade.
Iyi stade yatumye Musanze FC idahabwa icyemezo cya burundu kiyemerera gukina shampiyona n’indi mikino kuko ubwatsi bwacyo bwari bwarashizemo hamwe na hamwe ndetse no kuba kitari kizitiye.
Igenzura rya mbere ryasize Musanze FC ihawe uruhushya rw’agateganyo maze isabwa gukora ikibuga cyayo neza.
Kigali Today yashatse kumenya niba aya makuru ari impamo, ivugana na Niyonzima Patrick umuvugizi wa Musanze FC ku murongo wa telefoni. Mu magambo ye yagize ati”Shampiyona tuzayitangirira ku kibuga cyacu ndetse twamaze guhabwa icyangombwa cya Burundu (License)”
Mu kubungabunga iki kibuga , ubuyobozi bwa Musanze FC ndetse n’Akarere ka Musanze batangiye ibiganiro n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye muri aka karere ngo mu.myitozo bajye bakoresha ikibuga kiri muri iri shuri maze stade Ubworoherane bajye bayikiniraho imikino ya Shampiyona n’Ibindi bikombe byemewe na Ferwafa mu rwego rwo kuyirinda kwangirika vuba.
Niyonzima Patrick yakomoje ku bitaramo n’ibindi bikorwa byagiza iki kibuga, ati “Ibitaramo , imurikagurisha ndetse n’ibindi bikorwa byaberagamo bigomba gushakirwa ahandi bikorerwa mu rwego rwo kucyitaho”
Ikipe ya Musanze izatangira shampiyona isura As Muhanga , mu gihe ku munsi wa kabiri izakira Polisi kuri stade ubworoherane.
Uretse Stade Ubworoherane itari yemewe gukinirwaho ,hahagaritswe kandi ikibuga cya Gicumbi FC, ndetse birangira gisenywe n’imvura nyinshi, biba ngombwa ko Gicumbi FC izajya yakirira imikino yayo kuri stade yo ku Mumena.
Espoir FC y’i Rusizi na yo yari ifite ikibazo cy’ikibuga kitemerewe kwakira imikino ya shampiyona. Gusa amakuru ava i Rusizi avuga ko ikibuga kigeze ku kigero cya 75%.
Aya ni amafoto y’ikibuga cya Musanze n’akanama ka FERWAFA ubwo kari kamaze gusura ikibuga kakacyemera












National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|