Ku i saa cyenda n’iminota 40 z’i Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Mali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gukorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 werurwe 2017 nibwo hatangizwa imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo guhatanira igikombe cy’amahoro(Rwanda Peace Cup 2017).
Umutoza mushya wa Sunrise FC arishimira uburyo yakiriwe kuko yeretswe urukundo ndetse anabizeza kuzaza mu makipe 8 ya mbere.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marines ibitego 2-1, ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane ku ikipe ya APR Fc bakomeje guhanganira igikombe cya Shampiona
Umukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona wahuje ikipe ya Kiyovu na Mukura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Nyuma y’uko APR itsinzwe ku wa 1 Werurwe 2017 na Gicumbi yongeye gutakaza amanota inganya na Musanze 1-1.
Nyuma y’iminsi hakozwe ikizamini cy’akazi ko gutoza Amavubi, Antoine Hey ni we wemejwe ko yatsinze ikizamini
Chid Ibe Andrew umunya-Nigeria watozaga Sunrise FC, yasezerewe ashinjwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ikipe ya Gicumbi Fc itunguye APR iyitsinda 1-0, Rayon Sports yihimura kuri ESPOIR inasubirana umwanya wa mbere
Umukino w’ikirarane wagombaga guhuza APR Fc na Gicumbi Fc kuri Stade ya Kigali wimuriwe ku wa Gatatu, ukazabera Kicukiro
Kuri uyu wa mbere Tariki 27 Gashyantare 2017, harakorwa ikizami cya nyuma ku batoza batatu bashakwamo uzatoza Amavubi, nyuma hakazahita hatangazwa uwatsinze
Kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yageze mu Rwanda ashyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFA
Mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wahuzaga ikipe ya Police FC na Rayon Sports urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Infantino aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, ashyire ibuye ry’ifatizo ahubkwa Hotel ya Ferwafa.
Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko ibyangombwa byemerera Rwatubyaye Abdul kuyikinira byabonetse.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise buratangaza ko bwahaye Cassa Mbungo Andre akazi ko gutoza iyo kipe by’agateganyo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’iryo mu Budage DFB byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kunoza ubuyobozi, gushyigikira no guteza imbere umupira w’amaguru.
Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC n’iya Amagaju, waberaga i Nyamagabe urangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa(0-0).
Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera, buratangaza ko bwababajwe n’umukinnyi wayo Ruhinda Sentongo Farouk wataye akazi, bukaba buteganya kumuhana bwihanukiriye.
Ikipe ya Rayon Sport yongeye gutsinda ikipe ya Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfo ibitego 2-0, mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo Caf Confederation Cup.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Zanaco yo muri Zambia itsinze APR Fc kuri Stade Amahoro ihita inayisezerera
Umujyi wa Rubavu uherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda ni agace abakurikirana ruhago bahaye inyito ya Brazil y’u Rwanda.
Ikipe ya Police FC yananiwe kwikura imbere y’iya Bugesera, aho mu mukino wa Shampiyona wazihuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Umukinnyi wa polisi yahesheje intsinzi ikipe ya Bugesera aho yitsinze igitego kimwe.
Zanaco FC, ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Zambia yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura na APR FC.
Kurikirana ikiganiro KT Radio yagiranye na Hakizimana Sabiti Maitre, umukinnyi w’icyamamare wakinnye umupira w’amaguru mu bihe byo hambere ari myugariro udasimburwa mu ikipe y’igihugu, Amavubi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, Ishyirahame ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), ryashyize hanze urutonde rw’abatoza umunani bazatoranywamo umwe ugomba gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.
Nyuma y’amezi yarasinyiye Rayon Sports akaza kugenda atayikiniye, Rwatubyaye Abdul yakoranye imyitozo bwa mbere n’ikipe ya Rayon Sports
Nyuma yo kunyagira ikipe ya Wau Salaam ibitego 4-0, Rayon Sports yasesekaye i Kanombe yakirwa n’abafana benshi bari bayitegereje
Nyuma y’imyaka ibiri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze isanwa yatashywe ku mugaragaro yongera no kwakira imikino.