Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019, ikipe ya Musanze FC yahaye umutoza wayo Niyongabo Amars intego yo kubona amanota 7 mu mikino itatu iri imbere.
Ku mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amafaranga make yo kwinjira ni ibihumbi bibiri
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaraye abonye itike ya CHAN 2020, izabera muri Cameroun 2020. ikaba ari inshuro ya kane u Rwanda rugiye kwitabira aya marushanwa
Ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Mukura yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gicumbi ibitego 3-1
Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 83 gifashije u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, nyuma yo gusezerera Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia biracakirana kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izatsinda izabona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, u Rwanda rurakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yamaze kugera mu Rwanda, aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura mu guhatanira itike ya CHAN 2020 izabera Cameroun
Umunyezamu Nzarora Marcel w’ikipe y’igihugu Amavubi na Mukura VS yageze mu Rwanda nyuma yo gutsinda igeragezwa muri Scotland mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu.
Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa aratangaza ko igihe Bugesera yazanga gukina ku masaha yamenyeshejwe izakiniraho na Rayon Sports izaterwa mpaga
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo, aho kuri uyu wa Gatatu bafashe n’umwanya wo kwimenyereza gutera Penaliti
Rutahizamu wa Saint-Etienne Kevin Monnet-Paquet ufite inkomoko mu Rwanda, agiye kumara umwaka w’imikino
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Tanzania, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
Umukinnyi David Luiz wa Arsenal yo mu Bwongereza amaze iminsi ari mu Rwanda ku bw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo.
Mu mukino w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade Huye, Rayon Sports itsinze Espoir Fc ibitego 2-1, naho APR inyagira Etincelles i Nyamirambo
Umwe mu bakinnyi ba Rayon sports bakina hagati ndetse akaba umwe mu bakinnyi babaye ab’ingenzi mu gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’igihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kureka umupira w’amaguru, akaza guhumurizwa n’abavandimwe yisubiraho agaruka mu mupira w’amaguru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura imikino ibiri ya Tanzania ndetse na Ethiopia, bakazatangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu.
David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza asesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2019 aho aje mu bikorwa by’ubukerarugendo.
David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa kane aho aje mu bikorwa by’ubukerarugendo
Abakunzi b’ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare baraburira Mukura Victory Sport ko iza guhabwa isomo ishyira andi makipe azaza kuri stade nshya y’iyi kipe, abafana bahaye izina rya ‘Gorigota’.
Abanyarwanda bahuriye ku gufana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza (Chelsea FC Kigali Official Supporters), kuri uyu wa kane bateguye igikorwa cyo kwakira ku kibuga cy’indege Didier Drogba wahoze ari umukinnyi w’iyi kipe. Aba bafana bazanakorana urugendo ruzatangirira ahitwa kwa Freddy rusorezwe kuri Kigali Convention Center (…)
Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Espoir Fc igomba kwakiramo Rayon Sports, biravugwa ko ushobora kubera mu mujyi wa Kigali
Igitego cya Manishimwe Djabel yatsinze Bugesera fc gifashije APR Fc kubona amanota 3 ya mbere Ku munsi wa 2 wa shampiona .
Mu mukino wari utegerejwe na benshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-0
Rutahizamu ukomoka i Burundi Shabban Hussein Tchabalala, ymaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Bugesera Fc mu mwaka w’imikino 2019/2020
Myugariro wa APR Fc Mutsinzi Ange uheruka kugongana na Sugira Ernest mu mukino bakinaga na AS Kigali, abaganga bamuhaye ikiruhuko cy’iminsi itatu
Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itegerejwe kuri uyu wa kabiri, hategerejwe imikino ibiri izahuza amakipe ahabwa amahirwe y’igikombe
Ku mukino wa mbere wa Shampiyona wakinirwaga kuri Stade nshya ya Bugesera Heroes yahatsindiwe ibitego bibiri ku busa ku mukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Gasogi United yihagazeho inganya na Rayon Sports 0-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro.
Mu mukino wafunguraga Shampiyona y’u Rwanda 2019, AS Kigali inganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo