RDF yatsinze muri Basketball, Netball ntibyayihira
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda yatsinze Tanzania muri Basketball mu gihe muri Netball itabshije gutsinda ikipe ya Uganda mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Kanama 2016, hari hakomej imikino ya gisirikare iri guhuza ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, aho uRwanda rwabashije gutsinda Tanzania muri Basketball ku manota 78-64, mu gihe mu mukino wari wabanje Kenya yari yatsinze Uganda amanota 69-51 mu mikino yose yabereye kuri Petit Stade Amahoro.

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball

U Rwanda rwitwaye neza imbere ya Tanzania

Ikipe y’u Rwanda yaje gutsindwa na Kenya mu buryo butayigoye

Muri Netball ikipe ya Kenya yatsinze u Rwanda
Mu mukino wa Netball, ikipe ya Tanzania yatsinze amanota 29 kuri 27, naho u Rwanda ruza gutsindwa na Kenya ku manota 42-21 mu mukino nawo wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Andi mafoto mu mukino wa Baketball na Netball












Ohereza igitekerezo
|