U Rwanda rwasabye kwakira icyiciro cya Kabiri cy’amajonjora ya Basketball Africa League
U Rwanda rwasabye kwakira icyiciro cya Kabiri cy’amajonjora ya Basketball Africa League kizatangira tariki ya 26 Ugushyingo kugera 01 Ukuboza 2019.
Mu gushaka ku menya amakuru ku bijyanye n’agahunda y’ubusabe bw’U Rwanda Kigali Today yavuganye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Ferwaba Mugwiza Desire aduhamiriza aya makuru.
Mu magambo ye yagize ati” Ni byo iyo gahunda yatangiye , twabasabye ko twakira icyiciro cya Kabiri cya Basketbal Africa League kizatangira tariki ya 26 Ugushyingo kugera Tariki ya 1 Ukuboza ”

Mugwiza Desire yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru yatumye basaba kwakira iyi mikino ari ukugira ngo batanire bategure uko bazakira Icyiciro cya Nyuma cya Basketball African Leagu kizaba mu Kwezi kwa Gatanu umwaka utaha wa 2020.
Ikindi cyahaye imbaraga u Rwanda ni umusaruro w’ikipe yari iruhagarariye mu majonjora y’ibanze yabereye muri Tanzania kuva tariki ya 16 kugera tariki ya 20 Ukwakira, aho Patriots BBC yatahukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya Kane yari iherereyemo.

Mu mukino ine iyi kipe yakinnye yayitsinze yose ari byo byatije imbaraga u Rwanda mu gusaba kwakira amajonjora ya Kabiri
U Rwanda ruhagarariwe Na Patriots BBC muri aya Marushanwa, aho yegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya Kane, aho yakurikiwe na City Oilers yo muri Uganda, amakipe yombi akaba ariyo azakina ijonjora rya Kabiri avuye mu itsinda rya Kane.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|