Shampiyona ya Basketball yatangijwe ku mugaragaro i Rubavu, APR ikina na Gisenyi
Shampiyona ya Basketball y’umwaka wa 2014 yatangiye kuri iki cyumweru tariki 23/2/2024, ikaba yatangijwe ku mugaragaro i Rubavu, ahakinwa umukino uhuza APR BBC n’ikipe nshya ya Gisenyi Basketball Club yo mu mugi wa Rubavu.
Iyo shampiyona itangiye nyuma y’inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yateranye, yiga cyane cyane ku migendekere ya shampiyona ndetse no kureba uko ikibazo cy’ibibuga cyakunze kuba imbogamizi cyakemuka hasaranganywa ibihari.
Muri iyo nama kandi naho hemejwe ko shampiyona yajya itangizwa ku mugaragaro kugirango Abanyarwanda bose babimenye, uyu mwaka FERWABA ikaba yarahisemo Gisenyi kuko hari n’ikipe nshya igomba gukina shampiyona, uwo muhango ukaza kuyoborwa na Perezida wa FERWAFA Desiré Mugwiza.

Kuri icyi cyumweru harakinwa imikino itatu gusa, indi ikazakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha. Uretse Gisenyi BBC yakira APR BBC, Espoir BBC yatwaye igikombe giheruka, irakina na 30 Plus muri Camp Kigali, uwo mukino ukaza gukurikirwa n’uza guhuza United Basketball Generation (UGB) na Kigali Basketball Club (KBC).
Bitewe n’uko Stade ntoya ya Remera irimo gusanwa muri iki gihe, ushinzwe ibya tekinike muri FERWABA Shema Maboko Didier yadutangarije ko kubura iyo stade bizabagora ariko bazagerageza gukoresha ibindi bibuga biri muri Kigali nka Kimisagara, Camp Kigali, Cercle Sportif , ndetse n’ikibuga cy’Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC).

Shampiyona ya Basketball y’uyu mwaka yungutse amakipe ane mashya mu bagabo n’atatu mu bagore. Ku makipe yari asazwe mu bagabo hiyongereyeho Kaminuza y’u Rwanda-Ishami rya Huye itarakinnye shampiyona iheruka, Gisenyi Basketball Club, IPRC Basketball Club ndetse na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’Uburezi rya Kigali yahoze yitwa KIE.
Muri shampiyona y’abagore izatangira tariki ya 8/3/2014, ku makipe atatu yakinnye shampiyona iheruka, hiyongereyeho amakipe abiri ariyo Kaminuza yu Rwanda-Ishami rya Huye na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’Uburezi rya Kigali yahoze yitwa KIE.
APR BBC niyo yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka mu rwego rw’abagore.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|