Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zashyikirije abaturage ikibuga cya Basketball
Abasirikare b’u Rwanda bagize RWABAT-2 bakorera ahitwa Bossembele, muri Repubulika ya Santrafurika, bashyikirije abaturage ikibuga cy’umukino wa Basketball babasaniye.
Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi wa RWABAT-2, Lt Col Laurent Munana Kalisa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Madamu Beatrice. Habayeho no gutanga ibikoresho bya siporo n’ibikoresho by’ishuri bigenewe urubyiruko.
Madamu Beatrice yashimiye RWABAT-2 ku ruhare rwayo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ibikorwa bya siporo mu gace ka Bossembele.
Yashimye by’umwihariko igikorwa cyo gusana ikibuga cya Basketball, ndetse n’inkunga yatanzwe igizwe n’ibikoresho bya siporo n’ibyo mu ishuri, avuga ko ibyo byose bizafasha urubyiruko kugira ishyaka ryo kwitabira siporo no kwiga.
Muri iki gikorwa kandi habaye imikino ya gicuti yateguwe hagamijwe guteza imbere amahoro, ubumwe, kongerera ubushobozi urubyiruko, no gukomeza umubano mwiza hagati y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA n’abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|