Rwanda U18 yatsinzwe na APR mu mukino wa gicuti wo gutegura AfroBasket
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abahungu batarengeje imyaka 18 yatsinzwe na APR BBC y’abakuru amanota 67-55 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ntoya i Remera tariki 01/08/2012 wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket U18).
Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo guhagararira akarere ka gatanu mu gikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Kenya mu mikino ibiri yabereye i Kigali tariki 21- 22/07/2012.
Nyuma yo kubona iyo tike, iyi kipe yahise isubira mu mwiherero kuva tariki 26/7/2012 nk’uko byanifujwe n’Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Muri uko kwitegura iyo mikino izabera muri Mozambique kuva tariki 16/08/2012, ikipe y’u Rwanda yipimye na APR BBC maze APR igaragaza ko ari nkuru ibatsinda amanota 67 kuri 55.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda wungirije Cyrille Kalima yadutangarije ko nubwo batsinzwe ngo bigenda bituma barushaho gukosora amakosa no gukomera.
Yagize ati “Nubwo baturushije, ariko usanga tugenda twikosora ugereranyije n’uko badutsindaga mbere kandi n’ikinyuranyo cy’amanota kigenda kigabanuka. Ibi bituma abakinnyi bacu barushaho gutinyuka kuko bazakina n’abakinnyi bakomeye kurusha abo twahuye nabo mu mikino y’akarere ka gatanu”.
Nyuma yo gukina na APR BBC, ikipe y’u Rwanda U18 irakina kandi na Espoir BBC kuri uyu wa kane tariki 02/08/2012 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iyi kipe ikorera imyitozo kabiri ku munsi (mu gitondo na ku mugoroba) kuri stade ntoya i Remera, izahaguruka mu Rwanda tariki 14/08/2012 yerekeza muri Mozambique ahazabera imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 izaba kuva tariki 16-25/8/2012.
Mu rwego rw’abakobwa, ikipe ya Kenya yasezereye u Rwanda ni yo izahagararira akarere ka gatanu mu mikino izabera muri Senegal.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|