RSSB Tigers BBC yatangiye itsinda mu mikino ya kamarampaka I Kigali
Mu mukino warebwe n’abarimo perezida Kagame, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda mu mikino ya kamarampaka ya BAL 2026, yatsinze FUS Rabat yo mu gihugu cya Maroke amanota 95-72.
Ni umukino wa baye kuri uyu wagatanu taliki ya 22 Gicurasi mu nzu y’imikino ya BK ARENA yakiraga iyi mikino ku nshuro ya gatandatu aho wari wabanjirijwe n’umukino ikipe ya ASC Ville de Dakar Senegal yatsinze ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya misiri amanota 93 kuri 90.
Umukino wahuje ikipe ya RSSB Tigers na FUS Rabat yo muri Maroke, ni umukino wari utegerejwe na benshi dore ko byari ku nshuro ya mbere iyi kipe ihagarariye u Rwanda yitabiriye aya marushanwa ahuza ibihangange ku mugabane w’Afurika mu mukino wa Basketball.
Mbere y’uko uyu mukino utangira, habaye ibirori bifungura ndetse no gususurutsa abari muri BK Arena yari yuzuye , binyuze mu mikino itandukanye n’imbyino bya Mashirika.
Ikipe ya RSSB Tigers yatangiye neza umukino, aho agace ka mbere k’umukino karangiye itsinze ikipe ya FUS Rabat amanota amanota 24 kuri 13. Muri aka gace, umunyamerika Leonard Craig Randall yari amaze gutsinda amanota arindwi mugihe Ntore Habimana we yari amaze gutsinda amanota 6.
Kuany Atem Kuany na Ilias Aqboub ba FUS Rabat bagerageje kuyifasha mu gace ka kabiri kugira ngo bagabanye ikinyuranyo, ariko ntibyakunda igice cya mbere kirangira RSSB ikiyoboye ku manota 45-36.
Nyuma y’iki gice hakurikiyeho umuhanzi w’Umunya-Kenya Bien-Aimé Baraza uzwi nka Bien Aimé, akaba umwe mu bagezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse akaba ari nawe wahawe kumenyekanisha iri rushanwa (ambabassador) aho yasusurukije abari muri BK Arena mu ndirimbo ze zirimo ‘Finale’ iri mu zikunzwe muri iki gihe.
RSSB Tigers BBC yakomeje kwitwara neza isoza agace ka gatatu ikiyoboye FUS Rabat ku manota 71-59, ariko mu ka kane itangira yasubiye inyuma kubera amakosa menshi byatumaga FUS Rabat ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’amanota.
Gusa ntibyayikundiye kuko umurindi w’abafana ba RSSB Tigers BBC watumye igaruka mu mukino, ihita itsinda FUS Rabat n’agace ka kane ku manota 95-72, yegukana umukino wayo wa mbere.
Leonard Craig Randall II wa RSSB Tigers BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yinjije amanota 38 wenyine. Mugenzi we Mangok Mathiang we yakoze Rebound nyinshi, aho yakoze 15.
Imikino izakurikiraho ni uwa Club Africain yo muri Tunisia izahura na Al Ahly Ly yo muri Libya, saa Cyenda z’Umugoroba, nurangira hakurikireho Atlético Petróleos de Luanda yo muri Angola izahura na Dar City yo muri Tanzania.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|