RSSB Tigers BBC yasimbuye APR BBC muri BAL 2026
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ku mugaragaro ko Ikipe ya RSSB Tigers Basketball Club ari yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riteganyijwe kuba ku nshuro ya Gatandatu, nyuma y’aho APR Basketball Club ifashe icyemezo cyo kutazaryitabira.
FERWABA yagaragaje ko guhitamo iyi kipe bitewe n’uburyo yitwaye neza mu marushanwa y’imbere mu Gihugu kandi ko iyifitiye icyizere bitewe n’ubushake n’ishema ifite byo guhagararira u Rwanda.
Iyi kipe yatwaye igikombe cy’Igihugu cya 2025 ndetse n’igikombe kiruta ibindi cya 2026, FERWABA yatangaje ko izakomeza kuyishyigikira mu myiteguro yayo inashishikariza abafana n’abafatanyabikorwa bose kuzayiba inyuma mu gihe izaba ihagarariye amabara y’u Rwanda ku rwego rw’umugabane.
Ikipe ya APR BBC ifashe umwanzuro wo kutitabira irushanwa rya BAL nyuma y’uko yari yamaze kumenya itsinda ryayo izakiniramo imikino y’ijonjora.
Ni itsinda rya Kalahari Conference aho yari kuzaba ihanganye na Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo ari na ho hazabera irushanwa, Al Ahly Tripoli yo muri Libya, APR yo mu Rwanda, Dar City yo muri Tanzania, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na Petro de Luanda yo muri Angola.
Ni mu gihe irindi tsinda rya Sahara Conference ririmo Fath Union Sport Rabat yo muri Maroc ahazabera irushanwa, Al Ahly yo mu Misiri, ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal, Club Africain yo muri Tunisia, JCA Kings yo muri Côte d’Ivoire na Maktown Flyers yo muri Nigeria.
Kuri gahunda ya BAL 2026, imikino izahera muri Kalahari Conference izakinirwa mu Mujyi wa Pretoria kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza tariki ya 5 Mata 2026.
Muri uyu mwaka w’imikino, amakipe 12 ni yo azakina imikino 15 kuri buri imwe, dore ko azaba agabanyijwe mu matsinda abiri buri rimwe ririmo amakipe atandatu, bitandukanye no mu mwaka ushize ubwo ryakinwe mu matsinda atatu.
Amakipe ane azitwara neza muri buri tsinda, azahurira i Kigali mu Rwanda, aho azakinira imikino ya kamarampaka n’iya nyuma. Iyi izaba kuva tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|