REG yatsinze IPRC-SOUTH umutoza yizeza abafana igikombe
Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusakaza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG BBC) yatsinze ikipe y’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo (IPRC-SOUTH BBC) yizeza igikombe.

Yayitsinze amanota 81-66, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona ya Basketball, wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2017.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza John Bahufite utoza Ikipe ya REG BBC yavuze ko amahirwe yo kuzatwara igikombe cya Shampiyona yiyongereye abihereye ku kuba ikipe bahanganye ya Patriots yatsinzwe.
Agira ati “Uyu mukino wari ukomeye kuko IPRC iri mu makipe akomeye muri iyi Shampiyona,umukino watugoye twatangiye tubasiga aribyo byabagoye.
Gutsinda uyu mukino byatwongereye icyizere kuko ubu twagarutse nibura kuri 80% byo gutwara igikombe kuko Patriots yatsinzwe kandi ariyo tugendana.”

Mushumba Charles, umutoza wa IPRC-SOUTH we avuga ko gutsindwa byaturutse ku kuba abakinnyi be batubahirije amabwiriza, ariko akanavuga ko Shampiyona igikomeje bagiye kureba imikino iri imbere ngo barebe uko bazayitwaramo.
Agira ati “Iyo umuntu yatsinzwe aba yarushijwe. Twatsinzwe twarushijwe, rero ikipe yanjye yapfuye cyane mu bwugarizi kandi iyo defense (ubwugarizi)yapfuye n’ubusatirizi burapfa.
Ariko shampiyona ni urugendo rurerure tuzakomeza gukina kugeza shampiyona irangiye turebe uko izarangira twitwaye.”

Uyu mwaka w’imikino wa 2016-2017 niwo mwaka wa mbere REG BBC ikinnye Shampiyona kuko ari nshya ariko si ubwa mbere itsinze IPRC-South. Kuko no mu mikino ibanziriza Shampiyona yari yayitsinze 57-51.

Indi mikino y’umunsi wa 5 uko yarangiye:
Ku wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017
APR 71 -70 ESPOIR
IPRC-KIGALI 80 -75 PATRIOTS
Kuwa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017
REG 81-66 IPRC-SOUTH
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|