REG isubiriye Patriots BBC iyitwara igikombe cy’irushanwa ribanziriza Shampiyona

REG yegukanye igikombe cya BK Preseason tournament nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64 kuri 50.

REG BBC yashyikirijwe igikombe na Thierry Nshuti ushinzwe iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali
REG BBC yashyikirijwe igikombe na Thierry Nshuti ushinzwe iyamamazabikorwa muri Banki ya Kigali

Umukino wa nyuma mu bagabo usoza irushanwa ribanziriza Shampiyona wabaye ku wa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019, ubera muri Stade nto i Remera.

Ikipe ya REG BBC yegukanye intsinzi yatangiye umukino igaragaza imbaraga zo kwegukana igikombe dore ko yatsinze agace ka mbere amanota 17 kuri 11 ya Patriots BBC.

Agace ka kabiri amakipe yombi nta byinshi yerekanyemo kuko karangiye buri kipe itsinzemo amanota 7. Agace ka gatatu amakipe yombi yerekanye uguhangana asanzwe yerekana.

Ikipe ya Patriots BBC
Ikipe ya Patriots BBC

Impinduka nyinshi zakorwaga na Patriots yitegura Basketball Africa League isa n’aho yashakaga ikipe y’abakinnyi 12 izakoresha. Byatumye REG iyitsinda amanota 18 ku 10 .

Agace ka kane amakipe yombi yakoresheje abakinnyi batsinda cyane maze batsindana amanota 22 kuri buri kipe. Umukino warangiye REG BBC yegukanye igikombe n’amanota 64 kuri 50 ya Patriots BBC.

Mukengerwa Benjamin ukinira REG BBC watsinze amanota 21, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino. Yakurikiwe na Ndizeye Dieudonné ukinira Patriots BBC watsinze amanota 16.

Ikipe ya Patriots BBC
Ikipe ya Patriots BBC

Nyuma y’umukino, umutoza wungirije wa REG BBC Mwiseneza Marius Maxime yavuze ko ibanga ryo gutsinda ari uko bahinduye uburyo bwo kugarira ndetse no guhererekanya umupira.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné bakunda kwita Gaston ukinira Patriots BBC yamaze impungenge abafana ba Patriots BBC, aho yagize ati “Amarushanwa aratandukanye. Twe turi kureba BAL kandi tugomba gukosora amakosa yacu muri Preseason."

Ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe cya kabiri yikurikiranyije nyuma yo kwegukana Agaciro Basketball Tournament 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka