Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo- Amafoto
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2017, muri Club Rafiki I Nyamirambo, habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikibuga cya Basket cyatunganyijwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abanyafurika bakinnye Shampiona ya Basketball muri Amerika (NBA) rizwi ku izina rya Giants of Africa.

Perezida wa Republika y’u Rwanda yashimye abagize uruhare mu ivugururwa rw’iyi Stade, by’umwihariko abagize itsinda rya Giants of Africa, kuko biha abana b’abanyarwanda kugaragaza impano bafite.
“Aba bana bose bari hano bafite impano muri uyu mukino, iyo babonye aya mahirwe yo kwerekana impano zabo biba ari ibyo gushima, kuko hari benshi batabasha kubona aya mahirwe, amahirwe nk’aya batayabonye ntibabasha kwerekana izo mpano, kuko n’abandi bageze kure hari amahirwe atandukanye bagiye babona”
“Ndizera ko mu myaka iri imbere muzakomeza kuza gushyigikira ibikorwa n’ibi, kandi mukanakomeza no kuzana abandi bafite u Rwanda ku mutima, bafite Afurika ku mutima, Sinakwibagirwa kandi gushimira abatoza bafasha aba bana umunsi ku munsi, kuko umusaruro wabo uragaragara, U Rwanda ruzagera kure, Afurika izagera kure”
Iri tsinda Giants of Africa riyoborwa na Masai Ujiri wavukiye muri Nigeria, akaba yaranabaye Umunyafurika wa mbere wabaye umuyobozi mukuru w’ikipe yo muri NBA ni we wari uyoboye itsinda ryari rimaze iminsi mu Rwanda, akaba yanashimye by’umwihariko Perezida wa Republika ku bufatanye agira mu guteza imbere Siporo.

Igikorwa cyo kuvugura ikibuga cya Club Rafiki cyatwaye amafaranga akabakaba Milioni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko hashobora kuzakurikiraho icyiciro cya kabiri (Phase 2) cyo kuvugurura iki kibuga kikajya ku rwego rwo hejuru, kikaba ubusanzwe iki kibuga cyari cyarubatswe mu mwaka wa 1974
Andi mafoto yaranze iki gikorwa















Ohereza igitekerezo
|
ntacyo umusaza atazatugezaho, natwe niyo mpamvu twahisemo gukomezanya nawe.
Mutugezaho Amakurumezaturabakunda Cyane Muzagere Ttc- Muhanga