Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi muri NBA ku iterambere rya Basketball
Perezida Paul Kagame, yakiriye Adam Silver, Komiseri w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ari kumwe hamwe na Mark Tatum, Umuyobozi Wungirije wa NBA, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’igihe kirekire u Rwanda rufitanye n’iri shyirahamwe rikomeye ku isi mu mukino wa Basketball.
Ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, byagarutse ku buryo u Rwanda na NBA bakomeje gukorana mu guteza imbere umukino wa basketball, by’umwihariko binyuze mu kuzamura impano z’urubyiruko no gushyigikira amarerero n’amarushanwa ateza imbere abakiri bato hirya no hino muri Afurika.
Ubu bufatanye bumaze imyaka butanga umusaruro, aho bwagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’uyu mukino no kuwugira isoko y’amahirwe ku rubyiruko.
Banagarutse kandi ku irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu, riteganyijwe gutangira muri Werurwe 2026. U Rwanda ruzakira imikino ya kamarampaka n’iya nyuma. Iyi izaba kuva tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.
Muri uyu mwaka w’imikino, amakipe 12 ni yo azakina imikino 15 kuri buri imwe, dore ko azaba agabanyijwe mu matsinda abiri buri rimwe ririmo amakipe atandatu.
Ayo matsinda ni Kalahari Conference izakinwa mbere kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza tariki ya 5 Mata 2026. Iri rizakinira mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Itsinda rya Sahara Conference rizatangira gukinwa tariki ya 24 Mata rigeze tariki ya 3 Gicurasi 2026, rikinirwe muri Maroc mu nyubako y’imikino ya Prince Moulay Abdellah Sports Complex mu Mujyi wa Rabat.
Biteganyijwe ko aya marushanwa azongera guhuriza hamwe amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, bikarushaho guteza imbere siporo no kumenyekanisha u Rwanda nk’ihuriro ry’imikino mpuzamahanga.
U Rwanda rukomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino wa basketball ku mugabane, binyuze mu kubakira ku bufatanye n’inzego mpuzamahanga nka NBA, hagamijwe guteza imbere urubyiruko no kurushaho guteza imbere siporo nk’inkingi y’iterambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|