Perezida Kagame Abona Ishoramari ry’u Rwanda muri Siporo nk’Ingamba z’Ubukungu
Perezida Paul Kagame yavuze ko ishoramari rikomeje kwiyongera u Rwanda rushyira mu mikino ari ingamba zateguwe neza zigamije guhanga imirimo, gukurura abashoramari no kugira igihugu igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro mu karere.
Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi mpuzamahanga mu by’imikino, abashoramari ndetse n’abayobozi ba Basketball bari i Kigali, Kagame yavuze ko amafaranga menshi igihugu gishyira mu bikorwa remezo by’imikino no mu bufatanye mpuzamahanga atari ugusesagura, ahubwo ko siporo ifatwa nk’urwego rukomeye rw’iterambere.
Yagize ati: “Ni amahitamo y’ingenzi twafashe. Bijyanye no guha amahirwe urubyiruko rwacu, kwamamaza igihugu cyacu no kubaka ubukungu bushingiye kuri siporo n’imyidagaduro.”
Yakomeje avuga ati: “Turashaka ko u Rwanda ruba igicumbi cy’ibi bikorwa mu karere, hanyuma bikazagera no ku rwego rw’umugabane. Kandi ibimenyetso birerekana ko ibi biri gutanga umusaruro.”
Kagame yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere siporo ifitanye isano rya hafi n’umubare munini w’urubyiruko igihugu gifite, agaragaza ko gushora imari muri siporo bishobora gutanga akazi ndetse bikafungura indi miryango y’ubukungu ishingiye ku bukerarugendo, amahoteli, itangazamakuru n’imyidagaduro.
Abaturage barenga 70% by’abatuye u Rwanda bari munsi y’imyaka 30, bigatuma igihugu kiba kimwe mu bifite urubyiruko rwinshi ku Isi.
Perezida Kagame yanashimangiye akamaro ko kubaka ibikorwa remezo bigezweho by’imikino bishobora guteza imbere impano no kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.
Yagize ati: “Tugomba kugira ibikorwa n’amarushanwa, kandi tugomba no kugira impano zuzuza ibi bibuga,” ashimangira ko iterambere rya siporo rigomba gutangirira mu nzego z’ibanze.
Ubufatanye bwa ‘Visit Rwanda’ buri gutanga umusaruro
Kagame yanagaragaje ko ashyigikiye cyane amasezerano y’ubuterankunga u Rwanda rufitanye n’amakipe akomeye yo ku Mugabane w’u Burayi arimo Arsenal, Paris Saint-Germain na Bayern Munich, amasezerano akunze kunengwa kubera amafaranga menshi atwara.
Yavuze ko ayo masezerano asesengurwa hashingiwe ku nyungu agarura mu bukungu kandi ko yafashije cyane mu kwamamaza ubukerarugendo, gukurura ishoramari no kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko Kagame yabivuze, ayo masezerano si ibikorwa byo kwamamaza gusa, ahubwo ni igice cy’ingamba z’igihe kirekire zigamije gushyira u Rwanda Isi.
Mu myaka ishize, ikirango cya “Visit Rwanda” cyagiye kigaragara ku myambaro y’amakipe akomeye y’i Burayi, bituma miliyoni z’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose babona u Rwanda.
Kagame yavuze ko uko kumenyekana kwagize uruhare mu kongera abashaka gusura igihugu, amahirwe y’ubucuruzi ndetse no kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Aya makipe uko ari atatu yose yageze muri 1/2 cy’irangiza cya Shampiyona y’u Burayi y’uyu mwaka, aho Arsenal yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza ndetse na PSG yo mu Bufaransa biteganyijwe guhura ku mukino wa nyuma.
Kubaka igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro mu karere
Perezida Kagame yagaragaje ko ibikorwa remezo by’imikino n’imyidagaduro bikomeje kubakwa i Kigali biri mu rwego rw’intego igihugu gifite yo kuba ahantu h’ingenzi hakira amarushanwa akomeye, ibitaramo n’inama mpuzamahanga muri Afurika.
Mu mishinga ikomeye harimo Stade Amahoro ivuguruye yakira abantu 45,000, BK Arena yakira abantu 10,000 ndetse na Zaria Court, ahantu hagenewe imyidagaduro n’amahoteli hubatswe n’umuyobozi wa siporo Masai Ujiri.
Hari kandi guhuza ibikorwa remezo by’imikino, amahoteli n’imyidagaduro mu gace ka Remera i Kigali bigamije kubaka urusobe rw’ibikorwa bishobora kwakira abashyitsi mpuzamahanga no guha akazi abaturage baho.
Kagame yavuze kandi ko urwego rwa siporo muri Afurika rukeneye ishoramari rikomeye rituruka ku governments zo muri Afurika no ku bashoramari b’Abanyafurika.
Yavuze ko abayobozi b’ubucuruzi muri Afurika bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gutera inkunga no guteza imbere inganda za siporo ku mugabane aho gutegereza abashoramari bo hanze.
Nubwo ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga bukomeje kuba ingenzi, Kagame yavuze ko ubuyobozi n’iterambere rirambye bya siporo muri Afurika bikwiye kuguma mu maboko y’Abanyafurika.
Agaruka ku rugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kagame yavuze ko intego igihugu gifite zishingiye ku bushake bwo gutsinda amateka akomeye igihugu cyanyuzemo no kugera ku iterambere rihindura ubuzima.
Yasabye urubyiruko gukoresha neza amahirwe ari kuboneka binyuze mu ishoramari riri gukorwa muri siporo.
Nk’uko Kagame yabivuze, nubwo Leta ishobora kubaka ibikorwa remezo, ni inshingano z’abakinnyi n’abakora muri siporo gukora cyane, guteza imbere impano no guhatana ku rwego rwo hejuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|