Patriots BBC yatsinze JKT, ikatisha itike y’icyiciro cya kabiri cyo gushaka itike ya Basketball Africa League

Ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, muri Tanzania ikipe ya Patriots BBC yatsinze Ikipe ya JKT BBC amanota 79 kuri 65 ibona itike yo gukina icyiciro gikurikiraho mu gushaka itike ya Basketball Africa League.

Ni umukino wa gatatu iyi kipe ihagarariye u Rwanda yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone amahirwe yo gukina icyiciro gikurikiraho. Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi kuko JKT BBC yari mu rugo byatumye n’umukino ukomera kurushaho.

Patriots BBC yinjiye neza mu mukino aho yatsinze agace ka mbere amanota 19 kuri 15 ya JKT. Agace ka kabiri ikipe ya JKT BBC yari iri imbere y’abafana bayo yatsinzemo amanota 18 kuri 17 ya Patriots BBC

Uyu mukino wakomeje gukomerera Patriots BBC kuko agace ka gatatu karangiye JKT itsinzemo amanota 22 kuri 15.

Umunaniro ni kimwe mu byagaragaraga ku bakinnyi ba Patriots BBC mu gace ka kane k’umukino aho JKT yagatsinzemo amanota 21 kuri 17 ya Patriots BBC .
Chibura Denis wa JKT yatsinze amanota 23 muri uyu mukino, mu gihe Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC yatsinze amanota 20.

Umukino warangiye Patriots BBC iwutsinze n’amanota 79 kuri 65 ya JKT BBC. Kuri iki cyumweru Patriots BBC irakina umukino wayo wa nyuma muri iri tsinda aho ikina na City Oilers yo muri Uganda saa kumi n’igice ku isaha yo mu Rwanda. Uyu mukino ni wo uza kwerekana ikipe iyobora itsinda.

Uko indi mikino yagenze
Hawassa city (Ethiopia) 43-90 Dynamo( Burundi)
JKT BBC (Tanzania) 65 -79 Patriots BBC ( Rwanda)

Urutonde

1. Patriots BBC 6 Pts
2 City Oilers BBC 6 Pts
3.Dynamo BBC 4 Pts
4.JKT BBC 4 Pts
5. Hawassa city BBC 4 Pts

Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 20/10/2019

17:30 : Patriots BBC vs City Oilers
19:00: Dynamo BBC vs JKT BBC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka