Patriots BBC yatsinze APR BBC isanga REG BBC Ku mukino wa Nyuma wa Legacy Tournament
Kuri uyu wa Gatanu triki ya 08 Uguehyingo i kipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 87 kuri 65 igera ku mukino wa nyuma wa Legacy Tournament.
Patriots yinjiye neza mu mukino aho yatsinze agace ka mbere amanota 19 kuri 16 ya APR BBC. Agace ka Kabiri Patriots BBC yakomeje kwerekana ko ari.ikipe imaze kuba ubukombe igatsinda amanota 25 Kuri 20 ya APR BBC amazina nka Sangwe Armel na Niyonkuru Pascal Kacheka bakinira APR BBC biyerekanye muri aka gace.
Agace ka Gatatu Patriots BBC yakomeje kuyobora umukino nubwo APR BBC yerekanyemo imbaraga zidasanzwe karangiye harimo Ikinyuranyo cy’Inota rimwe Patriots 13 kuri 12 ya APR BBC.
Agace na Kane ari nako ka nyuma Patriots BBC ibifashijwemo na Ndizeye Dieudonne Gaston. Sagamba Sedar na Makiadi Michael batsinze APR amanota 30 kuri 17.
Iyi ntsinzi yatumye Patriots BBC iyobora itsinda rya mbere ibona tike yo gukina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu aho ihura na REG BBC muri Kigali Arena Ku saa tatu z’ijoro
Uko Imikino yose yagenze
Mu bagabo
APR BBC 65 - 87 PATRIOTS BBC
Q1:16-19
Q2:20-25
Q3:12-13
Q4:17-30
UGB BBC 74- 60 ESPOIR BBC
Q1:25-20
Q2:08-12
Q3:20-15
Q4:21-13
Mu bagore
UBUMWE BBC 47- 53THE HOOPS BBC
Q1:15-11
Q2:04-20
Q3:12-09
Q4:16-13
Legacy Tournament irasozwa kuri uyu wa Gatandatu aho hateganijwe imikino ikurikira
Gahunda yo kuri uyu wa gatandatu
11am: RP-IPRC HUYE vs RP-IPRC KIGALI (Petit Stade)
11am: SHOOTING TOUCH vs ELITE BBC (Juniors) (NPC)
Imikino ibera muri Kigali Arena
5pm: RP-IPRC HUYE vs UBUMWE (Women)
7pm : Bakolo vs UGB Veterans
9pm: REG vs Patriots BBC
Ibiciro byo Kwinjira muri Kigali Arena 1000 Rwf ahanzwe ,3000 rwf mu myanya Y’icyubahiro, ndetse n’ibihumbi
10,000 Rwf VVIP.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|