Patriots BBC yatsinze APR BBC isanga REG BBC Ku mukino wa Nyuma wa Legacy Tournament

Kuri uyu wa Gatanu triki ya 08 Uguehyingo i kipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 87 kuri 65 igera ku mukino wa nyuma wa Legacy Tournament.

Patriots yinjiye neza mu mukino aho yatsinze agace ka mbere amanota 19 kuri 16 ya APR BBC. Agace ka Kabiri Patriots BBC yakomeje kwerekana ko ari.ikipe imaze kuba ubukombe igatsinda amanota 25 Kuri 20 ya APR BBC amazina nka Sangwe Armel na Niyonkuru Pascal Kacheka bakinira APR BBC biyerekanye muri aka gace.

Agace ka Gatatu Patriots BBC yakomeje kuyobora umukino nubwo APR BBC yerekanyemo imbaraga zidasanzwe karangiye harimo Ikinyuranyo cy’Inota rimwe Patriots 13 kuri 12 ya APR BBC.

Agace na Kane ari nako ka nyuma Patriots BBC ibifashijwemo na Ndizeye Dieudonne Gaston. Sagamba Sedar na Makiadi Michael batsinze APR amanota 30 kuri 17.

Mugabe Arstide Captain wa Patriots BBC ni umwe mubahaye akazi APR BBC
Mugabe Arstide Captain wa Patriots BBC ni umwe mubahaye akazi APR BBC

Iyi ntsinzi yatumye Patriots BBC iyobora itsinda rya mbere ibona tike yo gukina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu aho ihura na REG BBC muri Kigali Arena Ku saa tatu z’ijoro

Uko Imikino yose yagenze

Mu bagabo

APR BBC 65 - 87 PATRIOTS BBC

Q1:16-19

Q2:20-25

Q3:12-13

Q4:17-30

UGB BBC 74- 60 ESPOIR BBC

Q1:25-20

Q2:08-12

Q3:20-15

Q4:21-13

Mu bagore

UBUMWE BBC 47- 53THE HOOPS BBC

Micomyiza Rosine wa The Hoops yigaragaje cyane
Micomyiza Rosine wa The Hoops yigaragaje cyane

Q1:15-11

Q2:04-20

Q3:12-09

Q4:16-13

Legacy Tournament irasozwa kuri uyu wa Gatandatu aho hateganijwe imikino ikurikira

Gahunda yo kuri uyu wa gatandatu

11am: RP-IPRC HUYE vs RP-IPRC KIGALI (Petit Stade)

11am: SHOOTING TOUCH vs ELITE BBC (Juniors) (NPC)

Imikino ibera muri Kigali Arena

5pm: RP-IPRC HUYE vs UBUMWE (Women)

7pm : Bakolo vs UGB Veterans

9pm: REG vs Patriots BBC

Ibiciro byo Kwinjira muri Kigali Arena 1000 Rwf ahanzwe ,3000 rwf mu myanya Y’icyubahiro, ndetse n’ibihumbi
10,000 Rwf VVIP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka