Patriots BBC iracakirana na REG BBC Ku munsi wa karindwi wa shampiyona
Amakipe y’ibigugu mu mukino wa Basketball hano mu Rwanda Patriots bbc na REG BBC azahura Ku munsi wa karindwi wa shampiyona wa BK basketball national league.
Ni umukino uzakinwa kuwa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 muri sitade nto i Remera.
Ni umukino ukomeye kubera impamvu zitandukanye, ikipe ya REG BBC irakubita agatoki nyuma yo gutwarwa na Patriots BBC igikombe cya shampiyona umwaka wa 2018/2019 Ku mukino wa Karindwi.

Patriots BBC yatozwaga na Henry Muinuka ubu yerekeje muri REG BBC akeneye kwerekana ko REG BBC ari ikipe ikomeye, nyuma yo gutwara umutoza watwaye ibikombe bitatu muri Patriots.
Patriots BBC yatsinzwe umukino wa mbere wa shampiyona aho yatsinzwe na IPRC Kigali, ikeneye gukomeza kwerekana ubukana ndetse n’ubukombe bwayo.
Gahunda yo mu mpera z’iki cyumweru
Umunsi wa 7: Kuwa Gatanu , 14/02/2020/ Petit Stade Amahoro
18h00 TIGERS vs ESPOIR
20h00 REG vs PATRIOTS
Umunsi wa 8: Ku wa Gatandatu tariki 15/02/2020
Musanze
09h00 GS Marie Reine Rwaza vs UR Huye/W RWAZA
12h00 RP IPRC Musanze vs UR Huye - IPRC Musanze
Kigali
14h00 30 Plus vs RUSIZI /RAFIKI
14h00 RP IPRC Kigali vs TIGERS /RP IPRC Kigali
16h00 PATRIOTS vs Shoot For The Stars /RP IPRC Kigali
Umunsi wa 9: Ku cyumweru tariki 16/02/2020
Kigali Petit Stade Remera
11h00 REG vs 30 Plus /Petit Stade Amahoro
13h00 RP IPRC Kigali vs UR (CMHS) /Petit Stade
Kigali/Rafiki Club
09h00 ESPOIR vs RUSIZI /RAFIKI
11h00 UBUMWE vs UR Huye Women /RAFIKI
13h00 UGB vs UR Huye /RAFIKI
Musanze
11h00 GS Marie Reine Rwaza vs RP IPRC Huye Women /RWAZA
13h00 RP IPRC Musanze vs RP IPRC Huye IPRC Musanze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|