Nyuma yo kwegukana BAL, RSSB Tigers igiye kwishimira intsinzi mu birori bikomeye

Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’amateka y’ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), hateguwe igitaramo gikomeye kizahuza siporo n’imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali.

Mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya RSSB Tigers BBC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026), nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame.

Muri iki gitaramo cyiswe “BAL Champions Celebration Concert” kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena, kibere kuri KCC Roundabout, kikazatangira saa kumi z’umugoroba. Abateguye iki gikorwa batangaje ko kwinjira ari ubuntu, mu rwego rwo gutuma buri wese azabasha kwifatanya n’abakunzi b’iyi kipe mu byishimo by’iyi ntsinzi.

Abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda bazasusurutsa abazitabira, barimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Kivumbi King, Bulldogg, Kenny Sol ndetse na Angel Mutoni.

Iki gikorwa giteganyijwe kuzaba umwanya udasanzwe wo kugaragaza ko siporo n’imyidagaduro bishobora guhuriza hamwe Abanyarwanda mu byishimo kandi bunze ubumwe, ndetse no gukomeza kwishimira amateka mashya ikipe ya RSSB Tigers yanditse mu mukino wa Basketball ku rwego rw’Afurika.

Abateguye igitaramo barahamagarira Abanyarwanda bose, abafana ba Basketball n’abakunzi b’umuziki kuzitabira ari benshi, bagafatanya kwishimira iyi ntsinzi yateye ishema Igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka