Mkubwa Arsene atorewe kuba umuyobozi mushya wa Espoir BBC (Ibigwi bye muri uyu mukino)

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, habereye inama y’inteko rusange ya Espoir BBC yasize itoye ubuyobozi bushya .

Habyarimana Mkubwa Arsene yatorewe kuba umuyobozi wa Espoir BBC asimbuye Rutagarama Fidele wari umaze imyaka hafi 10 ayobora iyi kipe.

Komite ya Espoir BBC yatowe:

Perezida: Habyarimana Mkubwa Arsene

Visi perezida: Dr. Tuyishime Albert

Umunyamabanga: Kayitare Girbert

Uwungirije Umunyamabanga: Mudahindagara Ildephonse (Tayali)

Umubitsi: Mutoni Jean De Dieu

Umuyobozi wa tekinike: Kirenga Daniel

Komite icyuye igihe yakomeje kuba komite y’icyubahiro. Iyi komite iyobowe na Rutagarama Fidele.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Espoir BBC, Habyarimana Mkubwa Arsene yatangarije Kigali Today ko inshingano yahawe zitoroshye.

Yagize ati “Ntabwo ari nshingano zoroshye ukurikije aho basketball igeze mu Rwanda ndetse n’aho Espoir BBC ihagaze mu Rwanda”.

Yakomeje avuga ko yifuza kugarura abanyamuryango ba Espoir BBC, abafana bayo ndetse no kongera kuyigira ikipe itwara ibikombe ndetse no kugira ikipe yubakitse kinyamwuga.

Nta byinshi yijeje abafana ba Espoir BBC ku bijyanye n’ ibikombe, gusa uyu mwaka ngo bitege igikombe icyo aricyo cyose.

Ibigwi bya Habyarimana muri Basketball

Habyarimana Mkubwa Arsene Aime ni Umunyarwanda wavukiye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Afite imyaka 42 y’amavuko, arubatse akaba afite umwana umwe w’umuhungu.

Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakize muri Kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (KIST), mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engineering), nyuma icyiciro cya gatatu (Masters) acyiga mu Buholandi mu bijyanye n’amazi, ubu akaba yikorera nk’umu Consultant (Water Resources Engineer).

Mu bijyanye n’umukino wa basketball, Habyarimana yatangiriye basketball muri Lycée de Kigali, akina muri Espoir BBC imyaka 10 kuva muri 1994 nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi, kugeza ahagaritse muri 2004.

Yabaye umutoza wa Espoir imyaka 2, muri 2005 na 2006, abihagarika kubera amasomo n’akazi.

Hagati ya 2008 na 2012, yagiye afasha ikipe mu bihe bitandukanye cyane afasha abatoza, hanyuma guhera mu Kuboza 2012 kugeza ubu, yari Visi perezida wa komite nkemurampaka ya Espoir BBC.Muri make, Arsène Mukubwa amaze imyaka 25 ari mu muryango wa Espoir BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka