Irushanwa ritegura Shampiyona ya Basketball riratangira kuri uyu wa Kane
Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 22 kugera ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, muri Kigali Arena ndetse no ku bibuga byo hanze ya Sitade Amahoro harabera imikino ibanziriza Shampiyona ya Basketball 2020/2021.

Kuri gahunda yari yatanzwe mbere habayemo impinduka nke zirimo ko Patriots BBC itakitabiriye irushanwa ndetse no kuba ikibuga cya NPC kitazaboneka.
Amakipe 11 mu bagabo ni yo yitabira iryo rushanwa, yagabanyijwe mu matsinda ane. Itsinda rya Mbere ririmo: APR BBC, UR Huye BBC na Tigers BBC.
Itsinda rya Kabiri ririmo 30 Plus na Shoot 4 The Stars, itsinda rya Gatatu ririmo: REG BBC, IPRC Huye BBC na UR CMHS mu gihe itsinda rya Kane ririmo IPRC Kigali BBC, UGB na IPRC Musanze BBC.
Mu bagore amakipe atanu ari yo The Hoops, Ubumwe BBC, UR Huye, APR BBC na IPRC Huye ni azitabira irushanwa.

Gahunda yo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021 iteye itya:
Abagabo
14:00: APR BBC vs Tigers BBC muri Kigali Arena
14:00: Shoot 4 The Stars vs 30 Plus: Ikibuga kiri hanze ya Sitade Amahoro
16:00: REG BBC vs UR CMHS:Ikibuga kiri hanze ya Sitade Amahoro
18:00: IPRC Kigali BBC vs UGB: Kigali Arena
Abagore
16:00: The Hoops vs Ubumwe BBC: Kigali Arena

Uburyo irushanwa rizakinwamo mu bagabo, ikipe ya mbere mu itsinda rya Mbere izahura n’iya mbere mu itsinda rya Kane mu gihe ikipe ya mbere mu itsinda rya Kabiri izahura n’iya mbere mu itsinda rya Gatatu. Mu bagore amakipe yose azahura hagati yayo maze harebwe ifite amanota menshi.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|