Impinduka mu batoza b’amakipe y’igihugu ya Basketball
Mu gihe umwaka w’Imikino wa 2019/2020 watangiye, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ryamaze kwemeza abatoza b’amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu bagore.

Impinduka zabaye mu gutanga iyi myanya ni aho Mutokambali Moise yahawe amakipe y’igihugu y’abagore, ikipe nkuru n’Ikipe y’abatarengeje imyaka 18. Uwari usanzwe atoza ikipe y’abatarengeje imyaka 18 Mushumba Charles yamenyeshejwe kuri telefoni ko atakiri umutoza w’iyo kipe.
Kigali Today yaganiriye na Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa bwana Nyirishema Richard asobanura icyo bashingiyeho bakora izo mpinduka mu batoza.
Yagize ati "Ni byo koko twamaze gushyiraho abatoza b’amakipe y’igihugu. Twashingiye ku bintu bitandukanye. Umusaruro wa Mushumba Charles ntiwabaye mwiza cyane ni yo mpamvu twashatse kwinjizamo amaraso mashya."
Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa bwana Nyirishema yakomeje avuga ko Mutokambali Moise asanzwe atoza ikipe y’abagore ya The Hoops bityo ko imikinire y’abakobwa ayizi neza.
Mu zindi mpinduka zabaye, Habiyambere Patrick usanzwe akinira REG BBC yagizwe umutoza wungirije mu ikipe y’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 18.

Nyirishema Richard yavuze ko biyambaje Habiyambere Patrick kuko yerekanye ko ari umutoza ukomeye kandi irushanwa yatangije ryatanze abakinnyi benshi mu makipe y’Ibihugu atandukanye.
Patrick Habiyambere yasobanuye uko yakiriye kungiriza mu makipe y’igihugu, ati “Ni iby’agaciro kuzirikanwa n’igihugu kuko ibikorwa by’umuntu birivugira."
Yakomeje avuga ko azanye uburyo bugezweho bw’imikinire mu kazi ke kandi ko yizeye gukorana n’abandi batoza bagateza imbere igihugu.
Abatoza bahawe gutoza amakipe y’igihugu
Ikipe nkuru y’abagabo
Umutoza mukuru: Vladimir Bosnyak
Abatoza bungirije : Maxime mwiseneza na Karim Nkusi
Ikipe nkuru y’abagore
Umutoza Mukuru : Moise Mutokambali
Umutoza wungirije : Rukundo Claude
Ikipe y’ingimbi y’abatarengeje imyaka 18
Umutoza mukuru : Yves Murenzi
Umutoza wungirije: Patrick Habiyambere
Ikipe y’’abangavu batarengeje 18
Umutoza mukuru :Moise Mutokambali
Abatoza bungirije: Patrick Habiyambere, Claudette Habimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|