Ibyo wamenya ku irushanwa ry’Agaciro Basketball

‘Agaciro Basketball Tournament’ ni irushanwa ritegerejwe muri iyi week end, aho ryitezweho kongera guhanganisha ibihangange mu mukino wa Basketball mu bagabo no mu bagore.

Iri rushanwa rizahuza amakipe ane ya mbere mu bagabo no mu Bagore.

Irushanwa Agaciro Basket Ball tournament riteganijwe guhera taliki 22 na 23 Ugushyingo 2019 mu mikino y’amajonjora, n’imikino ya nyuma izaba tariki 28 na 29 Ugushyingo 2019.

Amakipe azaryitabira mu bagabo ni Patriots BBC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona n’irushanwa rya Legacy, REG BBC ikunze guhangana na Patriots, APR BBC n’ikipe ya Espoir BBC.

Amakipe agiye kongera guhanganira imbere y'imbaga muri Kigali Arena
Amakipe agiye kongera guhanganira imbere y’imbaga muri Kigali Arena

Mu bari n’abategarugori, rizitabirwa n’amakipe ane ariyo:APR BBC, The Hoops BBC, IPRC Huye, n’ikipe y’Ubumwe BBC.

Kuri buri cyiciro mu majonjora amakipe uko azahura, ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona ishize izahura n’iyabaye iya kane, naho iyabaye iya kabiri ihure n’iyabaye iya gatatu.

Kigali Arena ni yo izakira imikino ya nyuma tariki 29 Ugushyingo 2019
Kigali Arena ni yo izakira imikino ya nyuma tariki 29 Ugushyingo 2019

Mu mikino y’amajonjora iteganyijwe kubera muri Petit Stade, mu bagabo Patriots izahura na APR BBC, REG ihure na ESPOIR BBC.

Mu bagore, APR BBC izahura na Ubumwe BBC, naho The Hoops ihure na IPRC HUYE.

Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma tariki 29 Ugushyingo muri Kigali Arena.

APR BBC yambaye umweru izatangira irushanwa ihura na Patriots
APR BBC yambaye umweru izatangira irushanwa ihura na Patriots

Ikipe izegukana iri rushanwa izegukana miliyoni ebyiri

Ikipe ya mbere mu bagore no mu bagabo, izahembwa igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000RWF).

Ikipe izegukana igikombe mu bato (U17), izegukana igikombe n’inkweto zo gukinana.

Uretse ibi bihembo, hazahembwa n’abakinnyi bahize abandi mu kwitwara neza kuri buri cyiciro (MVP).

Buri kipe yemerewe kwifashisha abakinnyi ishaka muri iyi mikino

Umuyobozi wa FERWABA Desire Mugwiza yavuze ko basanze ari ngombwa ko batanga umusanzu wabo nabo mu kigega Agaciro
Umuyobozi wa FERWABA Desire Mugwiza yavuze ko basanze ari ngombwa ko batanga umusanzu wabo nabo mu kigega Agaciro

Amakipe azitabira iri rushanwa yakomorewe n’amategeko azaba arigenga, kuzifashisha abakinnyi bashaka bose.

Amakipe amwe agiye gukina iri rushanwa arimo amaraso mashya

Ikipe zigiye gukina iri rushanwa zariyubatse, aho ikipe ya APR BBC iherutse gusinyisha umukinnyi Irutingabo Fiston wakiniraga IPRC Kigali.

Patriots na yo imaze gutsinda REG inshuro ebyiri zikurikiranya iyitwara igikombe, haba shampiyona n’irushanwa rya Legacy, igiye gukina iyi mikino nyuma yo gusinyisha Nijimbere Guibert, umwe mu bakinnyi beza barimo gukina muri shampiyona y’u Rwanda muri iyi minsi.

DR. Kayonga Jack, umuyobozi w'ikigega Agaciro
DR. Kayonga Jack, umuyobozi w’ikigega Agaciro

Uretse aba bakinnyi, REG na Patriots bagiye gukina iyi mikino bafite abatoza bashya, aho Henry Muinuka wahoze atoza Patriots yagiye muri REG, Patriots ikazana umutoza mukuru w’Umunyakenya, Carey Francis Odhiambo, n’umwungiriza w’Umunya-Australiyakazi Riz Mills.

Espoir BBC na yo igiye gukina iyi mikino ifite amaraso mashya mu buyobozi, aho Arsene Mukubwa aherutse gutorerwa kuba perezida w’iyi kipe, asimbuye Rutagarama Fidele wari umaze igihe kirekire ayiyobora.

Imikino yaherukaga kuba, ni imikino ya Legacy Tournament yari yateguwe n’ikipe ya UGB, mu rwego rwo kwibuka uwayishinze. Muri iyo mikino, ikipe ya Patriots na Ubumwe ni zo zegukanye ibikombe.

Iri rushanwa ryateguwe n’ikigega Agaciro Development Fund ku bufatanye n’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA), rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Basketball .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka